Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 04 Mata 2026, mu mujyi wa Brussels, kikaba ari icya mbere uyu muhanzi azaba akoreye hanze y’u Rwanda mu myaka 25 amaze mu muziki.
Hari hamaze iminsi havugwa ko igitaramo gishobora gusubikwa nyuma y’uko bivugwa ko abari bagiteguye mbere, bahagaritse ibikorwa byo kucyamamaza.
Amakuru yaturukaga mu bategura ibitaramo yavugaga ko hari igitekerezo cyo guhindura itariki y’igitaramo cya Dusabe, ariko ngo uyu muhanzi yarabyanze, ahitamo kugumana itariki yari yaratangaje mbere.
Byanavuzwe kandi ko hari abari barikumwe bimukiye mu gutegura igitaramo cya Israel Mbonyi giteganyijwe i Bruxelles ku wa 13 Kamena, ibintu byatumye benshi bibaza niba igitaramo cya Dusabe kizakomeza uko byari byarateganyijwe.
Mu kiganiro yagiranye na the new times, Dusabe yashimangiye ko nta mpamvu yo kugira impungenge.
Yagize ati: “Igitaramo kiracyahari, nta gihindutse na kimwe. Sinzi aho ayo makuru yo kugisubika aturuka.”
Aya magambo aje ashimangira ko imyiteguro ikomeje nk’uko bisanzwe, kandi abakunzi be baba mu Bubiligi no mu bindi bihugu by’i Burayi bashobora gukomeza kwitegura kuzitabira iki gitaramo.
Iki gitaramo kizaba ari intambwe ikomeye kuri Alexis Dusabe, uherutse kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki mu gitaramo gikomeye cyabereye mu Rwanda mu Ukuboza 2025.
Kuba agiye gutaramira bwa mbere hanze y’igihugu bifatwa nk’indi ntera mu rugendo rwe rw’ivugabutumwa binyuze mu muziki, ndetse bikerekana uko indirimbo ze zikomeje kugera kure.
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza imana bakomeje gutegerezanya amatsiko menshi uko iki gitaramo kizagenda, cyane ko kizaba ari umwanya wo guhuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba i Burayi mu ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo kuwa 04 Mata 2026.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
