Breaking News: Bamporiki yongerewe igifungo

Breaking News: Bamporiki yongerewe igifungo

 Jan 23, 2023 - 13:02

Edouard Bamporiki wari wajuriye igihano yahawe n’Urukiko , yongerewe igifungo agabanyirizwa ihazabu yari yaciwe.

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwemeje ko Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco ahanishwa igifungo cy'imyaka 5 n'ihazabu ya Miliyoni 30FRW ku byaha yarezwe n'ubushinjacyaha.

Kuri uyu munsi tariki 23 Mutarama 2023 hasomwe Urubanza rwari rwaburanwe tariki 19 Ukuboza 2022, ubwo Bamporiki yaburanaga ubujurire yatanze ku byaha yari yahamijwe mbere byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Kuri uyu munsi Bamporiki n'abamwunganira mu mategeko ntibagaragaye mu cyumba cyasomewemo urubanza, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Ni urubanza rwari gusomwa ku isaha ya saa 14:00 ariko ruza kwimurirwa ku isaha ya saa 16:00 z’igicamunsi

Muri Nzeri 2022, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwakatiye Bamporiki gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.

Ku itariki 25 Ukwakira Bamporiki yarajuriye maze aburana ubujurire tariki 19 Ukuboza 2022, yongera gutakambira urukiko ko rwamugabanyiriza ibihano, kuko yamaze kwikosora kandi yifuza gukomeza kugirira igihugu akamaro nk’uko yari asanzwe abigenza.

Icyakora ubwo uyu mugabo [Bamporiki ] yaburanaga ubujurire bwe, Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ubusabe bwe nta shingiro bufite kuko igihano yahawe ari gito, bukurikije uburemere bw’icyaha yakoze.

Bamporiki kera kabaye yasomewe aho kugabanyirizwa igifungo, kirongerwa.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Mutarama 2023, Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwemeje ko Bamporiki Edouard yakoze icyaha cyo Gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite, ubwo yahabwaga Miliyoni 10Frw na Gatera Norbert ngo avuganire umugore we (wa Gatera) wari ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu nkiko.

Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Bamporiki Edouard bufite ishingiro gusa ku ihazabu yaciwe, bityo ko atagomba gutanga miliyoni 60 frw nk’uko byari byagenze ahubwo ko agomba kuzatanga ihazabu ya Miliyoni 30 z'amafaranga y' u Rwanda.

Urukiko rwemeje kandi ko Ubushinjacyaha bufite ishingiro nabwo ku bujurire bw'igihano cyari cyahawe Bamporiki mbere, bityo agomba guhanishwa igifungo cy'imyaka 5 aho kuba 4 nk’uko byari byagenze mbere.