Umwaka ushize wa 2022 wabaye umwaka w'igitangaza ku ruganda rw’imideli mu Rwanda kuko abayimurika bigaragaje mu birori by’imideli bikomeye nka Paris Fashion Week, Milan Fashion Week, London Fashion Week n’ibindi.
Si ukuba baritabiriye kandi ibi birori gusa, kuko bamwe mu banyamideri bo mu Rwanda babashije kubengukwa na zimwe muri kompanyi z'imideri zikomeye ku isi nka Gucci, Dior, Chanel, Versace n’izindi.
Uyu mwaka rero biteganyijwe ko aba banyamideri bazakomeza kwagura imipaka yo kumurika imideri ku isi hose Kandi bakazazamura ibendera ry'u Rwanda mu mahanga. Dore bamwe mu bitezweho kuzakora amateka muri uyu mwaka.
1. NIYONIZEYE CLAUDE
Mu mwaka ushize wa 2022 Niyonizeye yasinye amasezerano y’imyaka itanu na Elite Modeling Agency Network, amufasha gukorana n’ibigo bikomeye cyane haba mu Rwanda cyangwa ku isi. Umwaka ushize yagaragaye muri Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week.

2. ISHEJA MORELLA
Kayitare Isheja Morella w’imyaka 20 yatangiye kumurika imideli afite imyaka 15. Mu 2022 yasinye amasezerano n’inzu y’imideli mpuzamahanga Dior na Courrèges, ibi byatumye agaragara mu birori birimo Dior spring summer 23 na Millan Fashion Week.

3. INES PAMELLA
Ines Pamella ni umunyarwandakazi w’imyaka 19. Yitabiriye ibirori bitandukanye by’imideli nka Milan Fashion Week yerekana imyambaro ya Bottega Veneta no muri Paris Fashion Week mu myambaro ya Balmain.

4. SHEMA JUSTIN
Yakoranye n’inzu zitandukanye nka Moshions, House of Tayo, Ferooz Chris, Davyk Clothing Brand, Ryan Stylish, Style by Juan, A&M Kigali, Inzuki Design, ShalomSport Equipment, Arthicien Collections, ODROWAZ, KayDouble n’izindi.

5. UWASE PHIONA
Uwase Phiona akorana n’inzu z’imideli zitandukanye nka Moshions, Izuba, Masa Mara Africa n’izindi.

6. MUNEZERO CHRISTINE
Uyu mwaka wa 2022 wamusize MUNEZERO ahagaze neza kuko yakoranye n’inzu z’imideli zikomeye nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n’izindi, anitabira ibirori by’imideli bitandukanye nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week.

8. KIREZI KENTHA
Kirezi ni umwe mu banyamideli babarizwa muri We Best Model Management (WBM). Mu 2022 yakoranye n’inzu ikomeye mu mideli Gucci n’izindi nka Aylafaye Studio

9. SEMANA CYNTHIA
Kuva SEMANA yatangira kumurika imideri mu mwaka wa 2016, Semana yakoranye n’inzu n’ibigo bitandukanye by’imideli nka Metheo Studio, EMA Models n’ibindi.

10. UMUFITE ANIPHA
ANIPHA yahiriwe cyane n'umwaka wa 2022 kuko yitabiriye ibirori by’imideli bitandukanye nka Milan Fashion Week, Paris Fashion Week, aho yakoranye n’inzu z’imideli zitandukanye zirimo Giambattista Valli, Fendi, Prada n’izindi.

N'ubwo tuvuze aba gusa, uruganda rwo kumurika imideri mu Rwanda ruhagaze neza kuburyo ntakabuza mu myaka itatu iri imbere u Rwanda tuzaba rufite isoko rikomeye ku isi hose.
