Ndimbati yaburanye asabirwa gufungwa imyaka 25, dore ibyavuye mu rubanza

Ndimbati yaburanye asabirwa gufungwa imyaka 25, dore ibyavuye mu rubanza

 Sep 13, 2022 - 13:15

Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda nka Ndimbati yitabye urukiko, aburana mu mizi ku byaha aregwa byo guha umwana ibisindisha no kumusambanya, asabirwa gufungwa imyaka 25 anakwa indishyi ya miliyoni 30 frw.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 Saa tatu n'igice za mu gitondo, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, rwatangiye kuburanisha mu mizi Uwihoreye Bosco wamamaye muri Sinema nka “Ndimbati' ku byaha aregwa na Kabahizi Fridaus babyaranye abana babiri b'impanga z’abakobwa.

Ndimbati umaze amezi atandatu ari mu maboko y’inzego z’umutekano, yitabiriye urubanza hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga bwa SKYPE, cyakora mu rukiko yari ahagarariwe na Me Bayisabe Irene usanzwe amwunganira muby’amategeko.

Ubushinjacyaha mu gihe kirenga amezi atandatu nta kimenyetso gishya bwabonye kuko dosiye yari imeze nk'iy'igihe aburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo no mu bujurire.

Ubushinzacyaha buvuga ko Ndimbati aregwa guha umwana ibisindisha ndetse akanamusambanya. Ibi byaha bavuga ko yabikoreye Kabahizi Fridaus kuwa 24 Ukuboza 2019.

Ndimbati mu kwiregura, yavuze ko ibyo aregwa byose ari  akagambane katurutse ku bashaka indonke no kumwanduriza izina, Ndimbati we yemera ko yaryamanye na Kabahizi ndetse abana bagaragazwa ari abe, ariko ahakana ko Kabahizi yari umwana ubwo baryamanaga.

Ndimbati avuga ko yaryamanye na Kabahizi ku ya 2 Mutarama 2020, mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko baryamanye mu ijoro ryo ku ya 24 rishyira kuya 25 Ukuboza 2019.

Ndimbati n'umwunganizi we mu mategeko, Me Bayisabe Irene, bahakana ko Ndimbati yaba yarahaye ibisindisha Kabahizi Fridaus bakanavuga ko mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina  kwabo, Kabahizi yari arengeje imyaka 18 aho berekana ko Kabahizi yavutse ku ya 1 Mutarama 2002.

Umunyamategeko wunganira Uwihoreye Jean Bosco yagaragaje ko umukiriya we ari umwere. Avuga ko ibimenyetso byose bimushinja byivuguruza.

Indangamuntu ya Kabahizi Flidaus yanditseho ko yavutse ku itariki 1 Mutarama 2002. Hari igitabo cy'irangamimerere cyanditsemo ko yavutse ku itariki 7 Kamena 2002.

Muri uru rubanza hasabwe indishyi ya miliyoni 30 frw.

Mu rubanza hagaragaye abanyamategeko babiri bari bahagarariye Nsabimana Faustin [papa wa Kabahizi] basaba ko mu gihe icyaha cyahama Ndimbati, yazishyura miliyoni 30 frw.

Uruhande rwa Ndimbati, Me Bayisabe yavuze ko Kabahizi adakwiriye gusabirwa indishyi n’umuryango we kandi yujuje imyaka y’ubukure 18.

Umwunganizi wa Ndimbati yasabye ko aba banyamategeko bakavanwe mu rubanza kuko uwo baregera indishyi, yakabaye Kabahizi kandi yujuje imyaka y’ubukure 18.

Icyakora umuyobozi [perezida] w’Iburanisha yavuze ko iki kibazo ku ndishyi zisabwa Ndimbati kizasuzumwa nyuma.

Perezida w’iburanisha yavuze ko imyanzuro izasomwa ku itariki 29 Nzeri 2022 saa cyenda z'igicamunsi.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Abakinnyi ba filime nyarwanda barimo Digi Digi, Mama Sava n'abandi bari bitabiriye urubanza rwa Ndimbati.

Dore uko byari byifashe Ku rukiko.