Natasha yateje impaka kubera ibyo yavuze ku mugabo we 2Baba

Natasha yateje impaka kubera ibyo yavuze ku mugabo we 2Baba

 Mar 3, 2026 - 19:16

Natasha Osawaru Idibia, umugore w’umuhanzi 2Baba, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko atangaje ko umugabo we ari we muhanzi w’ibihe byose ku Isi mu muziki, ibintu bitari kuvugwaho rumwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Natasha yashyizeho ubutumwa bugaragaza ko atari umugore gusa wa 2byaba, ahubwo ari n’umufana we ukomeye.

Ati "Umugabo wanjye niwe muhanzi w’ibihe byose mumuziki."

Ku itariki ya 25 Nyakanga 2025, 2Baba yashyingiranwe na Natasha, ndetse nyuma yaho Natasha ntabwo yigeze ahisha ibyishimo bye ku mpano y’umugabo we, akenshi agaragaza amashusho yishimira indirimbo ze ndetse n’uko yita ku buzima bwe bwa muzika.

Natasha yagaragaje kandi ko yitaye ku bikorwa bya muzika bya 2Baba, avuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo umurage w’umuziki w’umugabo we ukomeze kuramba, kandi ko indirimbo ze zitazazima.

Mu kwezi kwa Nzeri 2025 ubwo 2Baba yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 y'amavuko, Natasha yamwandikiye ibaruwa y’ urukundo, avuga ko buri gitondo amubona nk’ impano idasanzwe kandi ko ibyishimo bye byuzuye amufite. 

Natasha akomeje kugaragaza ko 2Baba atari umugabo gusa, ahubwo ari n’umuntu ukomeye kandi w’agaciro mu buzima bwe bwa buri munsi ndetse ko ari we wa mbere mu Isi ya muzika.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien