Tyga yahaye umukunzi we impano ihebuje

Tyga yahaye umukunzi we impano ihebuje

 Mar 18, 2023 - 15:50

Umuhanzi w'Umunyamerika Tyga yahaye impano umukunzi we ya Miliyoni zirenga 86 z'Amanyarwanda.

Umuraperi ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika Micheal Ray Stevenson wamenyekanye nka Tyga yarekuye ikofi agurira impano y'akataraboneka umukunzi we Avril Lavigne.

Uyu muhanzi akaba  yarakoresheje umukufi ukoze muri diyama (diamond) ufite agaciro k'ibihumbi 80,000 by'amadorari y'Amerika.

Aya mafaranga mu manyarwanda akaba angana na miliyoni 86,240,000.00.

Aka niko gaciro k'umukufi Avril Lavigne umukunzi wa Tyga agiye kujya yambara mu ijosi.

Umukufi w'akayabo ukoze muri diyama Tyga yahaye umukunzi  we Avril Lavigne 

Eric Mavani usanzwe ukora ibijyanye n'imikufu, yatangarije ikinyamakuru TMZ ko mu byumweru bitatu bishize, aribwo Tyga yamusabye ko yamukorera umukufi wa diyama.

Ku bw'ibyo, yakomeje avuga ko yari yamusabye gukora umukufi w'ibara ry'umweru, umukara ndetse na pink.

Ikindi kandi, Tyga akaba yarandikishije ku mukufi amazina y'umukunzi we Avril Lavigne.

Tyga akoze ibi nyuma y'uko mu minsi yashize aribwo Avril Lavigne yemeje ko yihebeye uyu musore.

Nta kabuza ibi byamamare byaherukaga mu butembere i Paris mu Bufaransa, bari mu rukundo ruguruma .