Madamu Jeannette Kagame yarebye umukino “Hate Radio” wa Radiyo y’amacakubiri RTLM

Madamu Jeannette Kagame yarebye umukino “Hate Radio” wa Radiyo y’amacakubiri RTLM

 Apr 9, 2023 - 05:49

Madamu wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame yagaragaye yitabiriye umukino “Hate Radio” wa “Radiyo Rutwitsi” yabibye amacakubiri mu banyarwanda.

Uyu mukino waraye werekaniwe muri Kigali Convention Center mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatandatu tariki 08 Mata 2023 aho abantu b’ingeri zitandukanye bari bateraniye.

Usibye umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Madamu Jeannette Kagame, uyu mukino witabiriwe n’abandi bantu barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

“Hate Radio” ni umukino werekana uko radio “RTLM” yabibye amacakubiri mu banyarwanda kugeza ubwo mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu mukino ni ubwa kabiri werekaniwe mu Rwanda nyuma y’uko werekanwe muri 2011.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Uyu mukino “Hate Radio” cyangwa se ikinamico yiswe “Radio y’urwango” ugaragaza neza uko Radio Télévision Libre des Mille Collines ‘RTLM’ yabibye amacakubiri n’urwango mu banyarwanda binyuze mu biganiro byayo kugeza ubwo ifashije umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri  Mata 1994.

Iyi Radiyo yashinzwe ku nkunga y’abarimo Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda, aho ariwe wari afitemo imigabane myinshi kurusha abandi bose; yashoyemo miliyoni 10 Frw.

Mu bandi bari bafitemo imigabane harimo Kabuga Félicien uri kuburana mu Bufaransa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abandi bacuruzi.

Uyu mukino wateguwe na Milo Rau afatanyije na Jens Diethrich ugaragaramo abakinnyi barimo Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome ukina mu mwanya w’umunyamakuru Kantano wabiciye bigacika kuri RTLM, Pili Pili wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukina mu mwanya wa Valerie Bemeriki n’abandi.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umukino Hate Radio".

Muri Kigali Convention Center hakiniwe umukino "Hate Radio" ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.