Uyu muhanzi yabwiye Televiziyo Rwanda ko abahanzi nyarwanda bashaka gukora umuziki wabo neza no gutera imbere, bagomba kwirinda kwihutira gusinya amasezerano yose babonye ngo ni uko ari bubahe amafaranga menshi nk’uko byamugendekeye.
Yagize ati: “Icyo nabwira umuhanzi wiyumvamo impano, wowe byuka ukore ibintu byawe neza. Nihaza amasezerano ubanze uyashyiire abantu babisobanukiwe, wihita usara ngo usinye kuko umuntu aza kukureba hari ikintu yakubonyemo. Banza ushishoze, hanyuma ababizi babanze babikwigire neza, barebe niba itakugonga, itagushyiraho amananiza.”
RunUp yavuze ko akenshi izi nzu zo hanze zifasha abahanzi ziba zisobanukiwe cyane ibijyanye n’umuziki, ku buryo baba batiteze ibihombo mu bucuruzi bagiye gukora.
Yavuze ko abahanzi bagomba kumenya ko nta mpuhwe ziba zihari kuko gahunda yabo akenshi iba ari ukugaruza amafaranga bashoye ndetse bakongeraho inyungu.
Yagize ati: “Nubundi birangira amafaranga yabo bayagaruje ndetse hakiyongeraho n’inyungu. Nta zindi mpuhwe baba bagufitiye, rero uba ugomba kwitonda ugashishoza ugashyiramo ubwenge, ukareba abantu bakakurebera hanyuma ugasinya ayo masezerano.”
Uyu muhanzi kandi ahamya ko atari ikintu cyiza gukorana n’abantu bo hanze kuko iyo bigeze mu nkiko akenshi bigorana kuburana na bo, dore ko ari na byo byamukozeho.
Tariki ya 16 Mata 2026, nibwo ikibazo cyari hagati ye na label ya 'Siinko' cyakemutse, ibintu byahise byongera kumuha uburenganzira bwo kongera gusohora ibihangano bishya.
Ibyo bibazo byari byaratumye RunUp amara umwaka wose adasohora igihangano gishya, bitewe n'imiterere y'amasezerano hari bafitanye.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
