Nta byangombwa ndimo guhiga! Jules Sentore yakuyeho urujijo ku nkuru zimutuza i Burayi

Nta byangombwa ndimo guhiga! Jules Sentore yakuyeho urujijo ku nkuru zimutuza i Burayi

 Feb 28, 2023 - 10:18

Nyuma y’inkuru nyinshi zivuga ko umuhanzi wa Gakondo Jules Sentore arimo gukora ibishoboka byose kugirango agume mu gihugu cy’u Bubiligi, yatangaje ko ahugiye mu bitaramo atarimo gushaka guturayo.

Ubusanzwe gutura ahantu ni uburenganzira bw’umuntu mu gihe nta tegeko yishe, iyo bigeze ku muhanzi n’undi wese ukora ibikorwa bisigara mu mitwe n’imitima ya benshi, usanga aramutse agiye guhitamo aho gutura mu kwegera abo bakunzi be rwaba urugamba rukomeye cyane kuko usanga hirya no hino hari abakunzi be kandi ku bwinshi, ibi bikaba ariyo mpamvu biba inkuru iyo wumvishe ko icyamamare ukunda kigiye gutura ahantu runaka.

Icyakora ntibikiri urugamba rukomeye cyane kuko imbuga nkoranyambaga [murandasi] zabyoroheje aho umukunzi w’umuziki cyangwa wa sinema ashobora kurara yirebera cyangwa yiyumvira uwo akunda. Bikaba akarusho ko bashobora guhurira mu bitaramo n’ibindi bihuruza imbaga.

Kuva mu Cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakara inkuru z’uko umuhanzi Jules Sentore yaba agiye gutura mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America ariko akabanza kubifashwamo n’igihugu cy’u Bubiligi ari naho arimo kubarizwa kuri ubu.

Izo nkuru zayobeje benshi harimo iyo twari twanditse nka   The Choice Live, tukaba twafashe iya mbere tukavugisha nyiri ubwite [Jules Sentore] nyuma y’izo nkuru z’ibihuha zavugwaga.

N’ubwo ubusanzwe inkuru iva mu gihuha, siko byagenze kuri Jules Sentore kuko yaduhakaniye ayo makuru avuga ko “Hagendewe ku nkuru z’ibinyoma kuko we ari mu Bubiligi mu bitaramo bitandukanye arimo gukora “.

Sentore ati “Oya sindimo guhiga ibyangombwa byo gutura i mahanga. Oya! Ndimo gukora ibitaramo kuri uyu mugabane by’umwihariko muri iki gihugu cy’u Bubiligi”.

Uyu muhanzi uri mu bagwije ibigwi mu muziki nyarwanda, yatangarije The Choice Live ko ibyo arimo gukorayo nibirangira azagaruka nta kabuza.

Icyakora kumva inkuru zivuga ko uyu muhanzi agiye kuguma ku mugabane w’u Burayi, byari byatunguye benshi kuko atari rimwe cyangwa kabiri agenda kandi akagaruka bijyanye n’icyo yagiye gukorayo. Gusa impamvu zagenderwagaho zimutuza i mahanga, yazinyomoje.

Jules Sentore azwi mu ndirimbo nyinshi zabiciye zirimo "Udatsikira' "Iwacu" yakoranye na nyakwigendera Jay Polly, "Mama" n'izindi.

Jules Sentore afite ibitaramo mu Bubiligi harimo icyo afite i Bruxelles ku wa 04 Werurwe ndetse.

Uyu muhanzi kandi afite ikindi gitaramo kuya 11 Werurwe 2023 azakorera mu gihugu cy'u Budage.