Congo ishobora kwangirwa kwitabira igikombe cy’Isi cya 2026

Congo ishobora kwangirwa kwitabira igikombe cy’Isi cya 2026

 May 23, 2026 - 11:20

Ikipe y’Igihugu ya Rebubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishobora kutemererwa kwitabira igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, mu gihe yaba yanze kubahiriza amabwiriza yashyiriweho kubera icyorezo cya Ebola kiri muri iki gihugu.

Ibi byatangajwe na Andrew Giuliani, Umuyobozi Mukuru w’Itsinda ryihariye rya White House rishinzwe imyiteguro y’Igikombe cy’Isi cya 2026, wavuze ko abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Congo bagomba kuguma mu kato k’iminsi 21 mbere yo kwinjira muri Amerika.

Kuri ubu Congo iri gukorera imyitozo mu Bubiligi aho yitegurira iri rushanwa rikomeye ku Isi, ndetse ikaba iteganya no kuhakinira imikino ibiri ya gicuti.

Gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ibyo byonyine bidahagije, ahubwo ko hagomba kubaho uburyo bukomeye bwo kugenzura ko nta muntu usohoka cyangwa winjira muri iyi kipe avuye cyangwa ajya hanze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola.

Giuliani yavuze ko bamaze kubimenyesha FIFA ndetse na Guverinoma ya Congo, ashimangira ko nibaramuka batubahirije ayo mabwiriza bashobora kwangirwa kwinjira muri Amerika.

Yagize ati: “Twabwiye Congo mu buryo bweruye ko bagomba kuguma muri gahunda y’akato mu gihe cy’iminsi 21 mbere yo kuza i Houston ku wa 11 Kamena 2026. Twabibwiye Guverinoma ya Congo ko bagomba kubahiriza ayo mabwiriza yose, bitaba ibyo bakaba bashobora kutemererwa kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nta kindi twabisobanuraho kirenze uko twabivuze.”

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari cyo cya mbere kizitabirwa n’amakipe menshi kurusha andi yose yabayeho, ndetse kikazabera mu bihugu bitatu aribyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, kikazatangira tariki 11 Kamena 2026, kirangire tariki 19 Nyakanga 2026.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien