Umukinnyi wa APR FC arifuzwa n'Amakipe yo hanze

Umukinnyi wa APR FC arifuzwa n'Amakipe yo hanze

 Mar 16, 2022 - 06:45

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na APR FC, Tuyisenge Jacques arifuzwa n'amakipe agera kuri abiri yo mu gihugu cya Kenya.

N'ubwo atameze neza muri APR FC, ariko hari amakuru avuga ko Jacques Tuyisenge yifuzwa n'amakipe yo muri Kenya aho yigeze kugirira ibihe byiza ubwo yari mu ikipe ya Gor Mahia.

Mu 2020 Tuyisenge Jacques yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri APR FC, bivuze ko amasezerano ye ari kugana ku musozo n'ubwo ibitego yari azaniwe gutsinda byagiye bimugora akagira n'ibibazo byo kuvunika.

Inkuru dukesha The drum, ni uko hari amakipe abiri yo muri Kenya arimo Gor Mahia na Tusker FC zimaze iminsi mu biganiro n’uhagarariye uyu rutahizamu kugira ngo barebe uburyo yasubira gukina mu gihugu cya Kenya yamamayemo ubwo yakiniraga Gor Mahia FC.

N'ubwo bivugwa ko Jacques Tuyisenge yifuza gusohoka muri APR FC ,Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu buheruka gutangaza ko n'ubwo Jacques atabasha gukomeza gukinira iyi kipe bamuha akandi kazi kandi ko bishimiye ibyo yabahaye mu gihe cy’imyaka ibiri bamaranye.

Andi makuru avugwa ni uko APR FC nayo yifuza kugumana uyu rutahizamu .

Jacques Tuyisenge yigaragaje cyane mu Rwanda ubwo yakinaga imikino ya CHAN ya 2016, agashimwa na Gor Mahia agahita ajya gukina muri Kenya yavuyeyo mu 2019 ajya muri Angola mu ikipe ya Petro Atletico de Luanda atamazemo iminsi kuko 2020 APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Tuyisenge Jacques arifuzwa n'amakipe yo muri Kenya(Net-photo)

Tuyisenge Jacques yasiniyiye APR FC mu 2020(Image:Kt press)

Jacques yanyuze mu ikipe Gor Mahia(Image:Michezo Africa)