Gicumbi FC yamaze kubona umutoza mushya

Gicumbi FC yamaze kubona umutoza mushya

 Mar 2, 2022 - 08:32

Nyuma yo gutandukana na Gyslain Tchiamas Bienvenue amaze kunyagirwa na Kiyovu Sports, ubu Gicumbi FC yamaze kubona umutoza mushya.

Gicumbi FC iheruka gutandukana Gyslain Tchiamas Bienvenue yamaze guha akazi Banamwana Camarade ko kuyitoza kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Banamwana Camarade umaze iminsi ibiri atandukanye na Etoile de l’Est yamaze gusubira muri Gicumbi FC yigeze gutoza.

Amakuru ava Mu karere ka Gicumbi nuko Banamwana Camarade arikumwe n’ubuyobozi bw'inzibacyuho bwa GICUMBI FC guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu akaba yasinye amezi 3.

Banamwana Camarade yatoje amakipe arimo Bugesera FC na Kiyovu Sports akaba yaheruka muri Etoile de l’Est.

Banamwana Camarade yagizwe umutoza wa Gicumbi FC(Net-photo)