Mama wa Cristiano Ronaldo akomeje kumusaba ikintu gikomeye mbere y'uko apfa

Mama wa Cristiano Ronaldo akomeje kumusaba ikintu gikomeye mbere y'uko apfa

 Dec 27, 2021 - 05:21

Mama wa Cristiano yishimiwe n'bafana ba Sporting Lisbon nyuma yo kubona ko impano yaguzwe mu iduka ryabo yashyizwe ku kirugu nk'ubutumwa bugenewe Ronaldo.

Dolores Aveiro w'imyaka 67 yongeye kugaragaza ko rwose yakwishimira kubona umuhungu we agaruka mu ikipe yo mu buto bwe ya Sporting Club de Portugal yavuyemo yetekeza muri Manchester United ya Sir Alex Ferguson.

Uyu mugore akunze gushyira amafoto ku mbuga ze nkoranyambaga amugaragaza arimo areba imikino ya Sporting CP dore ko ayikunda bikomeye cyane ndetse aherutse kwemeza ko yasabye Cristiano Ronaldo ko yazagaruka muri iyi kipe kandi vuba aha.

Dolores Aveiro yigeze kuvuga ati:"Namaze kubwira umuhungu wange nti'Mwana wange, mbere y'uko mfa ndashaka kukubona wagarutse muri Sporting Cp."

Kuri Noheli Cristiano n'umuryango we basohoye ifoto y'ikirugu gitatse neza ariko harimo agakapu k'icyatsi kanditseho SCP bisobanuye Sporting Club de Portugal mu magambo arambuye.

Ni ifoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram bivuze ko yifurizaga Noheli nziza abafana be basaga miliyoni 381 mu myenda itukura ikunze gukoreshwa kuri uyu munsi.

Mama wa Cristiano, Dolores Aveiro nawe ni umwe mu banyamuryango basakaje iyo foto ku mbuga ze nkoranyambaga mu byishimo byinshi.

Mu Ukwakira ubwo Dolores yaganiraga na Sporting Lisbon muri podcast ya ADN de Leao yemeje ko koko yasabye umuhungu we kugaruka muri Sporting Lisbon aho yatangiriye gukina nk'umwuga mbere y'uko ayivamo mu 2003 ajya muri Manchester United ku myaka 18.

Yongeraho ko kandi Cristiano Ronaldo natabikora bizakorwa n'umwuzukuru we ariwe Cristiano Jr, ndetse Dolores avuga ko uyu mwana ari umuhanga kurusha uko Se yari ameze ku myaka 11.

Ndetse mu kwezi gushize Dolores yashyize ifoto kuri story ye ya Instagram yishimira intsinzi y'ibitego 3-1 Sporting yari yatsinze Borussia Dortmund muri champions league. Yanditseho ati:"Ibi nibyo bikenewe gusa."bikongera kuvugwa ko byari ubutumwa kuri rutahizamu wa Manchester United.

Dolores kandi yiteze ko Cristiano Ronaldo yagera i Madeira mbere y'uko umwaka wa 2021 urangira bakifatanya ku isabukuru ye y'amavuko ubwo azaba yuzuza imyaka 67 ku itariki 31 muri uku kwezi.

Manchester United iraza gukina na Newcastle United kuri uyu wa mbere, mbere y'uko ikina na Burnley ku wa Kane ndetse ikine na Wolverhampton tariki 03 Mutarama 2022.

Mama wa Cristiano Ronaldo ari mu myiteguro y'isabukuru ye azizihiza mbere y'uko umwaka urangira ndetse yateguye ibyicaro byiza muri hoteri iri i Madeira.

Izindi nkuru wasoma:

Abakinnyi ba Rayon Sports barahiriye gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka

Umunsi w'impano wahiriye APR FC itanga impano ku bafana bayo

Myugariro wa Juventus Leonardo Bonucci yaburiye Cristiano Ronaldo ko nibahura Ronaldo azaba wa mwana urira nyina ntiyumve

Dolores yagaragaye mu mashusho ava i Manchester mu ndege yihariye y'umuhungu we byitezwe ko azamusangayo nyuma yo gukina umukino wo kuwa kane.

Uyu mugore rero bigaragara ko ari kugana mu za bukuru ngo yifuza ko yazatabaruka abonye umuhungu we agaruka mu ikipe ya Sporting Lisbon akunda cyane kurusha andi makipe yose ku isi.

Gusa n'ubwo uyu mubyeyi adasiba kumugezaho ikifuzo cye, kuri benshi bigaragara ko bigoye kuko umukinnyi ufite izina nk'irye aba yifuzwa mu bihugu by'abarabu ndetse na America mu gihe bagana mu masaziro kandi babaha amafaranga menshi ugereranyije n'ikipe nka Sporting Lisbon.

Ifoto ya Cristiano Ronaldo n'umuryango we kuri Noheli(Image:The sun)

Dolores Aveiro ni umufana ukomeye wa Sporting CP(Image:The sun)

Cristiano Ronaldo yavuye muri Sporting CP afite imyaka 18(Net-photo)