BAL2022:US Monastir yegukanye igikombe igaritse Petro de Luanda

BAL2022:US Monastir yegukanye igikombe igaritse Petro de Luanda

 May 29, 2022 - 04:22

Ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia yageze ku mukino wa nyuma ubushize yegukanye igikombe itsinze Petro de Luanda yo muri Angola.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwe umukino wa nyuma wa BAL yari imaze icyumweru ikinirwa muri BK Arena, ikaba ikinwe ku nshuro yayo ya kabiri.

US Monastir yatsindiwe na Zamalek ku mukino wa nyuma ubushize muri 2021, kuri iyi nshuro yabashize kuyihimuraho iyitsinda muri ½ igera ku mukino wa nyuma aho yahuye na Petro de Luanda yo muri Angola yageze ku mukino wa nyuma isezereye FAP yo muri Cameroun

Monastir yabashije kwegukanye igikombe cya BAL 2022 itsinze Petro de Luanda amanota 83-72, muri uyu mukino utigeze woroha ku mpande zombi.

Ni umukino wakurikiwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame wari waje kwihera ijisho ibi birori bya siporo byabereye muri BK Arena ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 28/05/2022.

Madam Jeannette Kagame(uri ibumoso) yarebye uyu mukino

Petro de Luanda yatangiye ikanga abari aho kuko yatangiye umukino iyobora uduce tubiri twa mbere tw'uyu mukino ku manota 40-33, abari aho vatangira kwikanga ko US Monastir yaba igiye kongera kuririra ku mukino wa nyuma.

US Monastir ibifashijwemo n'abakinnyi bayo bafite inararibonye barimo Silmani, Dixon n'abandi yagarutse neza mu gice cya kabiri bakora akazi gakomeye bakuramo amanota 7 bari barushijwe ndetse banashyiramo ikinyuranyo kinini hagati yabo na Petro de Luanda.

Monastir yabyaje umusaruro iminota 20 y'igice cya kabiri kuko umukino warangiye itsinze Petro amanota 83-72, ihita yegukana igikombe cya BAL nyuma y'uko yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma ubushize.

US Monastir yegukanye intsinzi

Michael Dixon ukinira US Monastir niwe wabaye umukinnyi wigaragaje kurusha abandi muri iri rushanwa, mu gihe Jose Neto utoza Petro de Luanda ariwe wabaye umutoza mwiza w'irushanwa ry'uyu mwaka.

Uko amakipe yasoje irushanwa:

1. US Monastir - Tunisia

2. Petro de Luanda - Angola

3. Zamalek - Misiri

4. FAP - Cameroun