Myugariro wa Rayon Sports Niyigena Clement yagize icyo avuga ku byo kuba intizanyo, no kujya muri APR FC

Myugariro wa Rayon Sports Niyigena Clement yagize icyo avuga ku byo kuba intizanyo, no kujya muri APR FC

 Feb 15, 2022 - 09:12

Niyigena Clement we yemeza ko ari umukinnyi wa Rayon Sports atari intizanyo nk'uko bivugwa.

Niyigena Clement ni umwe muri ba myugariro beza bari muri shampiyona y'u Rwanda kugeza ubu, ndetse akaba akomeje kwitwara neza mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu musore hari amakuru yagiye amuvugwaho ko mu 2020 ubwo yavaga mu ikipe ya Marines FC akerekeza muri Rayon Sports, aho bivugwa ko yaba ari intizanyo ya Marines FC.

Uyu musore yagiranye ikiganiro na Isimbi, maze avuga ku bibaza koko niba ari ntizanyo y'ikipe ya Marines FC yavuyemo mu 2020.

Clement yagize ati:"Abibaza icyo kibazo, njyewe ndi umukinnyi wa Rayon Sports ntabwo ndi intizanyo."

Andi makuru kandi avuga ko Niyigena Clement yaba yaramaze kumvikana na APR FC ko azayerekezamo uyu mwaka w'imikino urangiye.

Ibyo byo yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko ikipe yose yamuganiriza ariko akaba ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Yagize ati:"Njyewe ndi umukinnyi wa Rayon Sports ubu, ibyo nta kintu nahita mbivugaho, uko APR FC yaza niko n’andi makipe yaza, na Rayon Sports bikomeje kugenda neza nayo twakomezanya nta kibazo gihari."

Niyigena Clement avuga ko atari intizanyo ahubwo ari umukinnyi wa Rayon Sports(Image:Rwanda Magazine)