Yabitangaje mu kiganiro na IGIHE, aho yavuze ko nk’umuhanzi bitoroshye na gato kwamamara ku Nyundo bitewe n’ibyo bisaba umuntu, harimo gukora cyane no kwitanga mu buryo budasanzwe.
Kevin Kade yavuze ko nta mwanya n’umwe yabonaga wo gupfusha ubusa, kuko yaheraga mu gitondo kare yiga kuririmba kugeza nijoro, byose akabikora afite intego yo kuzagera ku rwego rwo kwemererwa gufata indangururamajwi akaririmbira abandi banyeshuri.
Yagize ati: “Ntekereza ko urugendo rwanjye rwo kuba icyamamare hano mu gihugu rutamvunnye nko kubikorera ku Nyundo, kuko ku Nyundo gufata indangururamajwi ukaririmbira abandi biragoye cyane, ku buryo mbona ari cyo kintu cyangoye kurusha kuba icyamamare cya mbere hano mu Rwanda.”
Uyu muhanzi yavuze ko yamaraga umunsi wose mu myitozo, aho yavaga mu museso wa saa kumi n’imwe za mu gitondo izuba rikarenga agikora imyitozo yo kuririmba, akabikora agamije kumenyekana muri icyo kigo.
Kevin Kade yavuze ko iyo arebye uko yakoraga ari ku Nyundo akagereranya n’uko akora ubu, yumva yaracitse intege kuko asanga hariho no kujenjeka ugereranyije n’imbaraga yashyiragamo icyo gihe.
Yongeyeho ko kimwe mu byatumaga urugendo rwe rurushaho kugorana ari uko yahasanze abandi bahanzi bari bamaze kubaka amazina akomeye, barimo Bili Ruzima, Kenny Sol n’abandi, ibintu byatumaga kwisanga mu baririmbyi batanu ba mbere b’ishuri bimusaba imbaraga zidasanzwe.
Nubwo byamusabye gukora cyane no kwihangana, Kevin Kade agaragaza ko ibihe yamaze ku Nyundo ari byo byamwubatse nk’umuhanzi, ndetse akaba ari na byo bimutera kuvuga ko kwamamara muri iri shuri byamugoye kurusha kuba umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
