Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, mu rwego rwo kunamira umwana we uherutse kwitaba Imana, yasubitse ibitaramo by’iserukiramuco rye yise “Are we Africa yet [A.W.A.Y festival] yiteguraga gukora.
Davido yiteguraga gukoraga iri iserukiramuco rya "A.W.A.Y" kuwa 18 Ugushyingo 2022 muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mujyi wa Atlanta.
Nk’uko tubikesha ibinyamakuru byandika imyidagaduro muri Nigeria, byatangaje ko uyu muhanzi yasubitse iri serukiramuco ndetse ko muri iyi minsi atarimo gukoresha imbuga nkoranyambaga na telefoni muri rusange.
View this post on Instagram
Abareberera inyungu z’uyu muhanzi bavuze ko Davido akeneye umwanya akabanza akegerana n’umuryango we kuko ari mu gahinda gakabije n’umukunzi we Chioma biteguraga gukora ubukwe muri 2023.
Kuwa 31 Ukwakira 2022 nibwo Davido yapfushije umwana w’umuhungu w’imyaka itatu Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr yari yarabyaranye n’umukunzi we Chioma.
Ifeanyi byavuzwe ko yaguye muri pisine ubwo Davido n’umukunzi we bari bagize uruzindiko bakamusigira abakozi, polisi yo mu mujyi wa Lagos yabanje guta muri yombi abakozi bose bo murugo rwa Davido uko ari umunani ariko nyuma haza kurekurwa batandatu muri bo.
Kuva Davido yapfusha umwana w’umuhungu w’imyaka itatu Ifeanyi yari yarabyaranye na Chioma ntaragaragara mu ruhame ndetse imbuga nkoranyambaga ze ntizirimo gukoreshwa.
Ifeanyi umwana wa Davido witabye Imana afite imyaka itanu.