Kuri uyu munsi ku wa Gatanu tariki 14 Mata 2023 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza umushyushyarugamba akaba icyamamare mu marushanwa y’ubwiza no gutegura ibitaramo Teta Sandra, asomana n’umugabo we Weasel Manizo wabarizwaga mu itsinda rya Good Life rya muri Uganda.
Ni amashusho yaciye abantu ururondogoro kubona Teta Sandra yasubiye i Kampala akagirana ibihe byiza n’umugabo we Weasel nyamara bari baziko badacana uwaka.
Aya mashusho agaragaza aba bombi basomana umunwa ku wundi ureba bahuje urugwiro.
View this post on Instagram
Teta Sandra yari amaze iminsi mu Rwanda aho byavugwaga ko yaje ahunze inkoni za Weasel wamukubitaga uko bwije n’uko bukeye ndetse abamubonye mu minsi ya mbere, bamubonanye ibiguma ku maso.

Umwaka ushize ku mbuga nkoranyambaga nibwo hasakaye amafoto n’amashusho agaragaza Weasel yakubise Teta akamugira intere kugeza ubwo uyu mubyeyi yatabarijwe akazanwa i Kigali.

Weasel Manizo nyuma yo kwakira umukunzi we Teta Sandra yanditse urwandiko.
