Ku munsi wa tariki ya 11 Gicurasi 1981, nibwo mu Isi hasesekaye inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'icyamamare mu njyana ya reggae Umunya-Jamaica Bob Marley watabarutse ku myaka 36 apfira i Maimi ho muri Florida muri Amerika.
Amazina nyakuri ni Robert Nesta Marley wabonye izuba ku wa 6 Gashyantare 1945, avukira mu gace ka Nine Miles ho muri St. Ann mu gihugu cya Jamaica muri Amerika y'Epfo, akaba umwanditsi n'umuririmbyi Mpuzamahanga.
Nyakwigendera Robert Nesta Marley uzwi nka Bob Marley
Marley yatangiye umuziki mu 1962 aza kwamamara cyane mu 1970, ni mu gihe mu muziki we wose yari Rastafari; imyizerere ifite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia ku Mwami w'Abami Haile Selassie.
Marley mu gihe yari umuhanzi akaba yarakoze alubumu 11 muri izo hakaba harimo indirimbo zakunzwe cyane nka "One Love, No Woman, No Cry, Redemption Song n'izindi." Uyu kandi akaba ari ku mwanya 11 mu bahanzi b'ibihe byose kuri uyu mu bumbe.
Bob Marley yishwe ni iki?
Bivugwa ko Bob yishwe na kanseri y'uruhuru (Acral lentiginous melanoma) aho bayimubonanye mu 1977 ikagenda ikwira mu bice by'umubiri kugera imwivuganye.

Cedella Booker nyina wa Marley mu 1991 yatangarije The Washington Post ko umuhungu we ijambo rya nyuma yavuze, yagize ati "Amafaranga ntabwo yagura ubuzima."
Benshi bahakana ko Marley yishwe na kanseri
Byatangajwe ko Marley ubwo yari gukina umupira w'amaguru yaje gukomereka ku ino ubwo yakandagiraga umushimari hanyuma hakazamo akobo gato ariko kaje kuvamo kanseri yaje kumuhitana.
Nubwo bimeze gutya, ikigo skin cancer foundation cyasohoye ubushakashatsi muri Gashyantare 2023, bwerekana ko kariya kobo katari kumuhitana nk'uko bivugwa.
Aba bakomeza bavuga ko nk'uko bivugwa ko yishwe na kanseri ya Acral Lentiginous Melanoma (ALM), atari byo kuko yo iterwa n'imirasire y'izuba ya ultraviolet (UV) radiation.
Bob Marley Umwami wa Reggae
Bakomeza bemeza ko kandi iyo aba ALM yari arwaye yari kuvurwa mu minsi ya mbere agakira kuko ngo ntiyari gukwira mu mubiri.
Nubwo iyi Skin cancer foundation ivuga ibi, ntiyavuze icyahitanye uyu mugabo wari ufite abana 11 ndetse anazwiho kunywa urumogi na Marijuana. Ku rundi ruhande, abandi bajya kure bakavuga ko yahitanwe n'abo mu itsinda ry'umwijima rya Illuminati, nubwo nta bihamya bihari.




Umwami wa Reggae Bob Marley
