Iggy Azalea ageze kure mu gucuruza ubwambure bwe

Iggy Azalea ageze kure mu gucuruza ubwambure bwe

 May 5, 2023 - 01:01

Umuhanzikazi Iggy Azalea usanzwe uzwiho kuba akurura abagabo, yinjiye mu bucuruzi bw'amashusho y'urukozasoni.

Iggy Azalea yinjiye mu umwuga wo gucuruza amashusho y’urukozasoni.

Nyuma yo kwinjira kuri OnlyFans muri Mutarama, uyu Muhanzikazi yahisemo gusohora amashusho y’urukozasoni agomba gucururizwa kuri uru rubuga nk’ibindi  bicuruzwa bye byose.

Iggy Azalea asanzwe uzwiho kuba akurura abagabo benshi[Getty Images]

Ikigaragara ni uko aya mbere yamaze kugurishwa. Ni amashusho ye ya mbere y’urukozasoni yasohotse akagurishwa, nubwo atari yo ya mbere ashobora kuboneka kuri interineti, hari n’andi yagaragaye mu 2014, nyuma y’indirimbo ye yise “Fancy”

Mu by’ukuri, muri kiriya gihe, uwahoze ari umukunzi we Hefe Wine yari mu biganiro n’isosiyete  Vivid, ikinisha ikanagurisha aya mashusho, kugira ngo igurishe n’amashusho y’umukunzi we. Icyakora, Iggy yahakanye ko ari we mugore uri muri ayo mashusho, maze yanga amamiliyoni yatanzwe n’umuyobozi mukuru wa Vivid, Steve Hirsch.

Kugeza ubu, Iggy Azalea ni umwe mu binjiza agatubutse kuri OnlyFans, kuko yinjije miliyoni zirenga 4 z’amadolari, kuva yafungura konti kuri uru rubuga. Kugeza ubu, yishyuza abafatabuguzi amadorari 25 ku kwezi, ariko abakoresha uru rubuga, bagomba kwishyura menshi kurushaho kugira ngo babone ibintu byiza cyane.

Iggy Azalea asohora amashusho  ye ya mbere kuri OnlyFans, ari uko ubanje kwishyura amadorari 250, yo kugura ‘VIP’ mumezi 12, ukajya uhabwa amafoto yihariye ku buntu, n’utundi dushya.

Iggy Azalea yatangiye gucuruza ubwambure bwe[Getty Images]

Uyu muhanzikazi ukomoka muri Australia, aherutse gusobanura icyo akoresha inyungu ze akura kuri uru rubuga.

Yaragize ati: “Nkoresha amafaranga mu kugura modoka, ubwato na diyama.” Yabisobanuye ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira ko gahunda ye yonyine ari ukuba umuherwe, atitaye kubanenga ibyo akora.