DJ Tunez yabuze mudasobwa ya Wizkid

DJ Tunez yabuze mudasobwa ya Wizkid

 May 31, 2023 - 04:11

DJ Tunez usanzwe uvangira imiziki Umuririmbyi Wizkid yatangaje ko yabuze igikapu cyarimo mudasobwa ya Wizkid yarimo ibikorwa bye byose by'akazi.

DJ Tunez usanzwe uvanga imiziki mu gihugu cya Nigeria by'umwihariko akaba asanzwe akorana na Wizkid, yatangaje ko yabuze imashini y'uyu muhanzi.

DJ Tunez yatangaje ko yabuze mudasobwa ya Wizkid mu mpera z'icyumweru ubwo bari i Miami muri Florida ho muri Amerika.

DJ Tunez yabuze mudasobwa ya Wizkid 

Yakomeje atangaza ko iyo mudasobwa yarimo indirimbo zose za Wizkid yari gukoresha mu gitaramo yari afite ndetse n'ibindi bikorwa bye by'akazi ka buri munsi.

Mu butumwa bwe ya nyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, akaba yatangaje ko yabuze iyo mudasobwa, maze asezeranya akayabo k'ama-Naira uwayimuzanira.

DJ Tunez arasezeranya akayabo k'amafaranga uwamuzanira mudasobwa yabuze 

Mu magambo ye ati " Nabuze igikapu cyarimo mudasobwa(Laptop) muri Maimi, ndasaba uwaba yayibonye ko yampamagara. Amafaranga menshi nk'igihembo biramutegereje."

Michael Babatunde Adeyinka amazina nyakuri ya DJ Tunez, akaba amaze imyaka itanu yose akorana na Wizkid aho amuvangira imiziki mu bikorwa bye bya muzika.