Ayra Starr yigaramye Rema ku karubanda

Ayra Starr yigaramye Rema ku karubanda

 Mar 3, 2023 - 12:18

Ayra Starr yavuguruje amakuru yamuvugagaho ko yaba ari mu rukundo na Rema avuga ko amufata nk'umuvandimwe we

Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kwamamara ku izina rya Ayra Starr w'imyaka 20, yanyomoje amakuru amuvugwaho ko ari mu rukundo n'umuhanzi mugenzi we Rema .

Mu kiganiro umuhanzikazi Ayra Starr yagiranye na radiyo yo muri Kenya yitwa Kiss FM, yanyomoje ayo makuru avuga ko uko buri wese yayumvishije, nawe niko yayumvishije atazi umuntu wabivuze n'icyo yari agamije.

Ayra Starr yagize ati: ''Uko mwabibonye nanjye niko nabibonye. Sinzi uwazanye ariya makuru ariko siyo. Nabanje kugira ngo ni urwenya abafana banjye na Rema bari gutera, nyuma mbona byakwiriye ahantu hose''. 

Yavuze ko kandi afata Rema nka musaza we ndetse ko adashishikajwe no kujya murukundo ahubwo icyo ashyize imbere ari umuziki we akagera ku ruhando mpuzamahanga. 

Yakomeje agira ati: ''Kuba nkunda Rema ndamukunda, ariko mukunda nk'umuvandimwe. Mufata nka musaza wanjye nubaha. Ni umuntu dukunze kuganira, kandi anangira inama. Ntabwo umubano wacu umeze nk'uko abantu babitekereza''.

Yunzemo ati ''Aka kanya nta mukunzi mfite nta n’ubwo nshishikajwe no kumugira kuko nshyize imbere umuziki wanjye''.

Ayra Starr yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka 'Away', 'Blood Samaritan', 'Rush' hamwe n'izindi zitandukanye.

Ayra Starr ufite imyaka 20, yahakanye ko akundana na Rema.