Marina yatandukanye na The Mane

Marina yatandukanye na The Mane

 Mar 25, 2023 - 03:59

Ku bw'imikoranire igoye ndetse no kutiteza itangazamakuru, Marina na The Mane batandukanye bya kigabo mu kinyabupfura bemeranya gufashanya nk'inshuti.

Nyuma y'igihe ibintu bikomeza kugenda bizamba umunsi ku wundi, amakuru yamenyekanye ni uko The Mane na Marina bamaze gutandukana bya kigabo.

Mu ndirimbo Vanilla umuhanzikazi Marina yasohoye, nta kirango na kimwe cya The Mane Kigarara muri iyo ndirimbo byatumye abantu bibaza impamvu yabyo.

Mu myaka isaga itanu Marina amaze muri The Mane, ntabwo yabashije kuzamuka ku muvuduko yari yitezweho mu muziki dore ko uko imyaka izamuka nawe ariko amanuka mu bikorwa.

Mu mwaka wa 2021, Umuhanzikazi Marina yatandukanye na The Mane ariko nyuma aza kwisubiraho kuri icyo cyemezo yari yafashe.

Mu mwaka wa 2022, nibwo Bad Rama nyiri The Mane yaje mu Rwanda avuye muri Amerika aho yari amaze igihe.

Ubwo Bad Rama yagarukaga mu Rwanda, byari ibyishimo bitagira ingano kuri Marina.

Byari ibyishimo ubwo bahuraga abantu bakeka ko izina Marina ryaba rigiye kongera gutumbagira kurusha mu mwaka wa 2020 ubwo Bad Rama yari atari yajya muri America. 

Mu biganiro byabo batifuje ko hari itangazamakuru ryabimenya, aba bombi bumvikanye ko bakwiye gutandukana gitwari ndetse bagakomeza gufashanya nk'inshuti.

Ibi byavuye mu nama yahuje Bad Rama na Marina ku mikoranire yabo basanga igoye bemera gusesa amasezerano bari bafitanye hanyuma buri wese akirwanaho.

Ubwo bari I Musanze mu bitaramo byaherekezaga Tour du Rwanda, Marina ntabwo yari kumwe n'umuyobozi wa The Mane kugera ubwo Yvan Muziki amurwaniye ishyaka bikamuviramo kwirukanwa muri ibyo bitaramo.

Nyuma y'icyo gitaramo cya Tour du Rwanda, Marina yakoreye ikindi gitaramo I Huye nta muyobozi n'umwe wo muri The Mane wari uri kumwe nawe.

Reba indirimbo nshya ya Marina yise "Vanilla "