Pallaso ntiyemera ko umuntu akora igitaramo ashakamo amafaranga gusa

Pallaso ntiyemera ko umuntu akora igitaramo ashakamo amafaranga gusa

 Mar 3, 2026 - 16:04

Umuhanzi wo muri Uganda, Pallaso yatangaje ko kuri we igitaramo atari umushinga wo gushaka amafaranga gusa, ahubwo ari umwanya wo guha abafana be ibyishimo no kubasubiza urukundo bamugaragariza.

Pallaso yasobanuye ko adategura ibitaramo kubera ko umwaka utangiye cyangwa kubera igitutu cy’uko bigomba gukorwa. Ahubwo ategereza ko abafana bakabisaba.

Yagize ati: “Igitaramo kiba ari ubusabe. Iyo abafana bakinsabye, ni bwo ngitegura.”

Yagarutse ku gitaramo cya VIP yakoze muri Gicurasi umwaka ushize kuri Lugogo Cricket Oval, avuga ko cyari cyihariye kuko yahaye abafana amahirwe yo kumubona  no kumva umuziki we mu buryo budasanzwe.
 Kuri we, igitaramo nyacyo ni isangirabikorwa hagati y’umuhanzi n’abamushyigikiye.

Nubwo benshi bakeka ko ibitaramo i Kampala byinjiza amafaranga menshi, Pallaso yavuze ko akenshi bitwara amafaranga menshi kubitegura kandi inyungu zishobora kutaba nini nk’uko abantu babyumva. Yabisobanuye nk’ishoramari mu byishimo by’abafana aho kuba uburyo bwo kwikungahaza.

Ku bijyanye no kwamamaza, Pallaso yemeye ko ibitaramo bishobora gufasha mu kumenyekanisha ibikorwa by’umuhanzi cyane cyane iyo hari abafatanyabikorwa. Ariko we yavuze ko atakibitegura agamije kwiyamamaza.

Yagize  ati: “Ibitaramo nkora ubu si ibyo kwamamaza kuko nsanzwe ndi umuhanzi ukomeye muri uganda. Mbikora kugira ngo nsubize abafana banjye urukundo.”

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien