Navio yahishuye inzira y’umusaraba amazemo imyaka irenga 20

Navio yahishuye inzira y’umusaraba amazemo imyaka irenga 20

 Apr 16, 2026 - 20:59

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop muri uganda, Navio yatangaje iby’urugendo rwe rw’ubuzima rwaranzwe no gukorerwa ihohoterwa no gutotezwa kuva akiri umwana azira isura ye.

Mu kiganiro ya giranye na podcast ya “Mind Your Head UG”, Navio yavuze ko akiri umwana yari umusore utuje, ariko ntakundwe n’abandi bana kubera isura n’imyitwarire bye.

Yagize ati: “Nari umwana unanutse cyane, nambaraga amadarubindi manini, nari mfpite n’udukoresho two mu menyo (braces), kandi nari umwana w’umuhanga utuje, ibyo byatumaga ndushaho gutotezwa n’abandi bana ku ishuri.”

Uyu muraperi kandi yavuze ko kuva akiri muto yagiye ahura n’uburakari bukabije bumutera ikibazo cyo kubura amahoro, avuga ko byamubereye urugamba rukomeye mu buzima bwe.

Yagize ati: “Kuva nkiri umwana, nahoranye uburakari bukabije, kandi namaze imyaka irenga 20 ngerageza kwiyubaka no kuguma mu muziki.”

Navio yavuze ko siporo cyane cyane iy'iteramakofi, yamufashije cyane mu guhangana n’amarangamutima ye, ndetse n’umuziki ukaba waramubereye nk’umuti umufasha gukira.

Yagarutse kandi ku iterambere rye bwite, ashimangira ko gutsinda ubwoba ari ingenzi mu buzima, avuga ko abahohotera abandi akenshi baba badakomeye nk’uko bigaragara.

Uretse umuziki n’ubuzima bwe bwite, Navio yavuze ko umuryango we ari inkingi ikomeye imufasha kuguma mu murongo no gukora akazi ke, by’umwihariko umugore we.

Navio yavuze ko nubwo yanyuze mu bibazo byinshi, umuryango we ukomeza  kumuba hafi, ari n’abyo bimufasha gukomeza urugendo rwe mu muziki no mu buzima busanzwe.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien