Yagarutse cyane ku nyandiko zasohokaga mu kinyamakuru Kinyamateka, agaragaza ko zimwe muri zo zagaragazaga imvugo n’ibitekerezo byashishikarizaga amacakubiri.
Dr Bizimana yasobanuye uko iki kinyamakuru cyahishuye uburyo abanyeshuri bo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda bigishwaga amasomo y’iyobokamana, bashimishijwe cyane n’urupfu rwa General Major Fred Gisa Rwigema
Aha yatanze urugero rw’inyandiko ya Kinyamateka nomero 1332, yavugaga ku rupfu rwa General Major Fred Gisa Rwigema, igaragaza ko hari ababyishimiye mu ri iyi seminari ya Nyakibanda.
Iyo nyandiko yagiraga iti: “Abo basore bitegura kwiha Imana, bamuvumanye ingufu z’umwuka wera babikuye ku mutima bati: ‘uri inyana y’imbwa Rwigema we.’”
Yakomeje agaragaza n’izindi nyandiko za Kinyamateka nka nomero 1344, yagiraga iti: “Byaragaragaye ko inkotanyi n’inyenzi zahunze révolution no gutsinda kwa rubanda nyamwinshi mu 1959, kandi ko zitigeze zihanganira ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko ya rubanda nyamwinshi, n’ishingwa rya demokarasi.”
Iyi nyandiko, nk’uko Dr Bizimana yabivuze, yashakaga kugaragaza ko impunzi z’Abatutsi zari zarahunze amahoro, bityo zigashyirwa mu ishusho y’abanzi b’igihugu.
Mu zindi nyandiko za Kinyamateka harimo nomero 1339, igaragaramo imvugo igira iti: “Abo bantu banduye imico mishya y’abanyamahanga,”
Dr Bizimana yagaragaje ko bene ayo magambo yari agamije gutuma abantu bafata abandi nk’abatandukanye na bo, bityo bikabibamo urwango.
Iyo nomero kandi yakomeje igira iti: “ntitubona ubumwe hagati y’abatera n’abaterwa aho bwaba bushingiye, ivuga ko abategetsi bagomba gusamira hejuru iyo ngabire Imana yahaye u Rwanda maze ikirinda ikintu cyose cyakongera guca Abahutu mo ibice kuko uyu ari wo mutego w’umwanzi.”
Dr Bizimana anenga byimazeyo itangazamakuru ryo muri icyo gihe, by’umwihariko Kinyamateka, agaragaza ko ritagarukiye ku gutanga amakuru gusa ahubwo ryagize uruhare mu kubiba urwango rwaje kuvamo iyicwa ry’Abatutsi benshi.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
