Ibyo wabonye byose byari ukwishyushya – Clapton Kibonge yahaye isezerano umugore we

Ibyo wabonye byose byari ukwishyushya – Clapton Kibonge yahaye isezerano umugore we

 Apr 4, 2026 - 19:00

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, yateye imitoma umugore we Ntambara Mutoni Jacky ubwo basezeranaga imbere y’Imana.

Ubwo bari mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mata 2026, Clapton Kibonge yafashe umwanya agaragaza urukundo rwe mu magambo y’imitoma ayabwira umugore we.

Yabwiye umugore we ko ibyo yakoze byose kuva batangira kubana ari intangiriro gusa, amwereka ko afite indi ntego nini yo gukomeza kumukunda kurushaho.

Yagize ati: “Sheri wanjye, njyewe Mugisha Emmanuel ndagukunda kandi nzakomeza ngukunde, iri ni ryo tangiriro. Urwo nagukunze rwose uko rwari rwiza kose ndagira ngo nkubwire ngo narishyushyaga, ubu ni bwo ngiye kugukunda.”

Mu gusubiza umugabo we, Umutoni Jackeline na we ntiyatinze kugaragaza amarangamutima ye. Mu magambo yuje urukundo, yavuze ko yemeye kubana na we mu buzima bwose, amwizeza kumuba hafi no kumwubaha.

Yagize ati: “Njyewe Umutoni Jackeline nkwambitse impeta wowe Mugisha Emmanuel nk’isezerano ry’urukundo, nzagukunda, nzakubaha, nzakunda abawe kandi nzabubaha, kandi nzakubahisha, Imana izabimpfashemo.”

Clapton Kibonge n’umugore we bakoze ubukwe nyuma y’imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore, urugendo rutarimo amagambo gusa ahubwo rwanaranzwe n’ibikorwa, kuko bamaze kubyarana abana batatu.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien