Umuherwe Zari Hassan yatangeje ko nyuma y'uko umugabo we Shakib Lutaaya amutunguye akamwambika impeta ndetse bagakora n'ubukwe imbere mu idini ya Islam, kuri ubu ngo biteguye gutegura ibirori abantu bose gatumirwa.
Tubibutse ko ku Cyumweru cyo ku wa 16 Mata 2023, aribwo Shakib Lutaaya w'imyaka 30 yambitse impeta Zari Hassan imbere y'Imana i Pretoria, muri South Africa, ibirori byitabiriwe na mbarwa.

Zari Hassan na Shakib Lutaaya biteguye gukora ibirori by'ubukwe
Zari Hassan akaba yakomeje atangaza ko icyo yashakaga ari ugukora kuri Quran, kuko ngo ibintu byinshi yakifuje mu buzima ngo yarabibonye.
Ati " Kwakira Quran ivuye kwa Shakib byaziye igihe. Kuri ubu icyo shyize imbere ni ugukomeza ukwemera kwange muri Islam."
Yakomeje agira ati" Nabonye buri kimwe cyose nari nkeneye mu isi. Imana yampaye umugisha kandi impa n'ubuzima bwiza. Kuri ubu abana bameze neza kandi n'ubucuruzi(business) bwange buragenda neza."
Akaba yarakomeje avuga ko kuri ubu Imana yamuhaye umugisha byuzuye ngo kuko yamuhaye umugabo kandi ngo kuri ubu akaba agerageza kwinjira mu idini neza. Ati " Rimwenarimwe mba ndi Umu-Islam, Shakib yajyaga atungurwa iyo navugaga gutya."

Zari Hassan ngo Imana yujuje ibyifuzo bye ubwo yamuhaga Shakib akamwambika impeta
Tugarutse gato ku byo gukora ubukwe hagatumirwa abantu, Zari ati " Iby' ubukwe biri hagati yange na Shakib, Imana nibishaka bishora kuba mu mpera z'umwaka, tugakora ibirori."
Muri rusange, Zari akaba yarashimangiye ko kuba Shakib yaramwambitse impeta imbere y'Imana ari byo bintu yashakaga kubera ko ibindi byose yabibonye ahubwo kuri ubu ashishikajwe no gushinga imizi mu kwemera kwe muri Islam.
