Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria Michael Collins Ajereh, uzwi cyane ku izina rya Don Jazzy, yagaragaje ko abakodesha amazu yo kubamo mu mugi wa Lagos badafata neza abakobwa batari bashaka mu gihe bashaka inzu zo kubamo.
Kuri iki Cyumweru cyo ku wa 14 Gicurasi, nibwo uyu muhanzi abicishije ku ruta rwe twa Twitter yabajije abakodesha amazu yo kubamo i Lagos impamvu abagore b'abaseribateri bashaka icumbi babarenganya.
Mu nyandiko ye kuri Twitter Don Jazzy yaranditse ati: “Nshuti banyiri amazu ya Lagos, abagore b'abaseribateri bagukoreye iki? Kuki ari ikuzimu kuri bo gukodesha ahantu? ”

Don Jazzy aribaza impamvu ba nyiribyondo muri Lagos batabanira neza abakobwa batari bashaka
Nubwo Don Jazzy ari kuvuga ko abakodesha amazu badafata neza abakobwa batari bashaka, ariko ntasobanura neza uburyo badafatwa neza naba nyiribyondo.
Muri rusange uyu muhanzi yibajije impamvu bamwe mu bafite amazu y'amacumbi yo gukodesha i Lagos bigora ku bagore b'abaseribateri kuko ngo aba babakodesha batababanira neza.
