Ibya Kim Kardashian na Tom Brady byasobanutse

Ibya Kim Kardashian na Tom Brady byasobanutse

 May 17, 2023 - 01:06

Nyuma y'iminsi ibihuha ari byose hagati ya Kim Kardashian na Tom Brady, ibyabo byasobanutse.

Amakuru aheruka, avuga ko Tom Brady arimo gufasha Kim Kardashian guhitamo inzu nshya. Ibi byatigishije imbuga nkoranyambaga, kuko benshi bashaka kumenya niba hari ikintu kidasanzwe hagati y’ibi bybyamamare.

Kim Kardashian nta rukundo arimo

Kuri ubu, Kim Kardashian na Tom Brady bombi ni abaseribateri, rubanda rubakunda bituma rugenda rubashyingira ibindi byamamare rusaka. Ibihuha nk'ibi akenshi, ntibikunze kunyomozwa na banyiri ubwite, ariko Tom Brady afite umuhagarariye washatse gukuraho urujijo ku mubano we na Kim Kardashian.

Nkuko byatangajwe, Tom Brady nta mubano udasanzwe afitanye na Kim Kardashian. Amakuru yanyujijwe ku kinyamakuru Elle yagize ati: “Nta rukundo ruhari. Kim na Tom bafitanye ubushuti busanzwe. Yaramuterefonnye amusaba inama ku bijyanye n'inzu. Tom na Kim bakomeje kuvugana kuko Kim arashaka kugura inzu aho Tom na we ayifite. Ikindi kandi, birazwi ko Kim Kardashian yifuza gukundana n’umuntu utari icyamamare, nubwo bizwi ko bishobora kugorana kuko atabimenyereye. Ku bw'ibyo, buri muntu aganda amushyingira icyamamare runaka, ariko we yivugiye ko urukundo rwe ruzizana.”

Tom Brady amaze kuvugwa my rukundo n’ibyamamare byinshi

Kuva yatandukana na Gisele Bündchen, Tom Brady amaze kuvugwa mu rukundo n'abagore benshi. Harimo umukinnyi wa filime na producer Reese Witherspoon, umunyamideli Veronika Rajek, na Kim Kardashian. Kugeza ubu, uyu munyabigwi wa NFK, ashishikajwe cyane no kumarana igihe n’abana be no kugerageza kwishimira ubuzima bw'ikiruhuko mbere yo gutangira umwuga we mu bitangazamakuru.

Kim Kardashian na Tom Brady ni inshuti zisanzwe

Ku rundi ruhande, Tom Brady yibanze ku kwagura ibikorwa bye mu zindi nzego. Icyifuzo cye giheruka cyo kuba nyiri Las Vegas Raiders, cyerekana ko Brady afite gahunda nk'iya Michael Jordan yo mu buzima bw'izabukuru. Nkuko Kardashian yumva urukundo rwe ari uruzizana, birashoboka ko ariko bimeze no kuri Tom Brady.