Nyuma y'igihe kirekire barebana ay'ingwe, Rayvanny na Harmonize bagaragaje ko umubano wabo ari cira hano nikubite.
Umuhanzi Rayvanny wahoze akorera umuziki we muri Wasafi ndetse akaba yari yarasimbuye Harmonize ku ntebe ye muri Wasafi, yateguje Album nshya yise "Flowers III"
Akimara guteguza iyi Album, Harmonize wamaze igihe adacana uwaka na Rayvanny yahise avuga ko Rayvanny ari umuhanzi yemera kandi ko ari n'abavandimwe.
Yagize ati " Umuririmbyi mwiza akaba n'umuvandimwe kuri ngewe"
Rayvanny na Harmonize uretse kuba barapfaga ibyabo byerekeranye n'umuziki, bakunze kujya bahurira mu bibazo by'abakobwa.
Harmonize yakundanye na Kajala mu gihe Rayvanny yakundanaga n'umukobwa wa Kajala, nyuma aba bose baje gutandukana ndetse Rayvanny we akaba yarasubiranye na Fahyma banabyaranye.
