Justin Bieber yongeye gupositinga ifoto y'umugore we

Justin Bieber yongeye gupositinga ifoto y'umugore we

 Mar 6, 2023 - 06:51

Ku nshuro ya mbere Justin Bieber yongeye gupositinga ifoto y'umugore nyuma y'ubushyamirane yagiranye n'uwahoze ari umukunzi we Selena Gomez.

Justin Bieber yongeye gushyira amafoto y'umugore we Hailey Bieber ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y'uko yizihije isabukuru ye y'amavuko.

Beiber wari wujuje imyaka 29 tariki ya 01 Werurwe 2023, yahisemo gupositinga ifoto y'umugore we Hailey ku munsi yakoreyeho ibirori byo kwishimira isabukuru ye.

Ubwo yapositingaga amafoto ye, byari ubwa mbere abikoze nyuma yo gushwana n'uwahoze ari umukunzi Selena Gomez ku rubuga rwa TikTok.

Mu mpera z'icyumweru tariki ya 04 Werurwe nibwo uyu muhanzi yari yakoresheje ibirori byo kwishimira isabukuru ye, ari nabwo yasangije abamukurikirana kuri Instagram amafoto y'umufasha we.

Justin Bieber akaba yarapositinze umugore we Hailey Bieber nyuma y'uko nawe tariki 1 Werurwe yari yasangije amafoto kuri Instagram abamukurikirana amwifuriza isabukuru nziza ariko  Justin Bieber ntiyamusubiza.

Nyuma yaho Hailey Bieber apostinze umugabo we ariko we ntamusubize, abafana batangiye kubyibazaho byinshi ariko Justin Beiber nawe yaciye impaka aramupositinga ubwo yakoreshaga ibirori by'isabukuru ye.

Justin Bieber yongeye gupositinga Umugore we Hailey Bieber nyuma yo gushyamirana n'uwahoze ari umukunzi Selena Gomez