Ibihembo ngarukamwaka bya The Choice Awards byagarutse ku nshuro ya Gatatu. Ni ibihembo bitegurwa na Isibo tv by’umwihariko mu kiganiro The Choice Live bigamije gushimira abagize uruhare mu myidagaduro mu gihe kingana n’umwaka wose.
Dore abahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi [Best male artist of the year] The Choice Awards 2022.
Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo 8 bwite yifashishwa mu zindi zirenga 7 ibintu bimugira umuhanzi wa mbere wakoze indirimbo nyinshi mu mwaka wa 2022 zirimo izo yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga barimo Harmonize , Eddy Kenzo , Fik Fameika n’abandi.
Uyu mugabo yataramiye mu bihugu birenze 6 byo ku mugabane w’Uburayi , azenguruka ibihugu byo mu Karere birimo Congo , u Burundu na Uganda ibintu byamwongereye igikundiro mu Karere.Uyu muhanzi kandi arenzaho kuba umwe mu bahanzi nyarwanda bifashishijwe mu bitaramo bikomeye mu gihugu birimo Kigali Fiesta na East African Party.
Bruce Melodie yakoze indirimbo zirimo “Izina’ “Urabinyegeza’ “Totally Crazy” yakoranye na Harmonize, “Nyoola” yakoranye na Eddy Kenzo, “Akinyuma’ “Funga Macho’ “A l’aise’ yakoranye na Innoss B, “Love me hard” n’izindi.

Bruce Melodie wakoze indirimbo nyinshi muri 2022 ahataniye The Choice Awards
Chriss Eazy yashyize hanze indirimbo 2 agaragara mu zindi zirenze 2 atarama mu bitaramo hafi ya byose bikomeye byabaye mu mwaka wa 2022 birimo ibya Chogm , Kigali Fiesta n’ibindi bitandukanye.
Uyu muhanzi yanaciye agahigo ko kugira indirimbo “Inana” yabaye iya kabiri mu zarebwe kurusha izindi mu Rwanda ku rubuga rwa YouTube mu mwaka wa 2022.
Indirimbo uyu musore arimo zirimo “Basi Sori’ “Inana’ “Amashimwe’ yakoranye na Fireman na “Lolo’ yakoranye na Bwiza.

Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bitwaye neza muri 2022
Kenny Sol yigaragaje nk’umwe mu bahanzi bagize ishyaka ryinshi mu 2022 ashyira hanze ibihangano bitatu yifashishwa mu bindi birenga bibiri. Muri ibi bihangano harimo indirimbo “Joli” iri mu zakunzwe n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Iyi ndirimbo uretse gukundwa n’abo mu Karere yanageze muri Nigeria bamwe mu bahanzi bakomeye baho barimo Peruzzi ubarizwa muri DMW ya Davido wamusabye ko bakorana remix yayo.
Uyu musore kandi yakoze indirimbo zirimo “Terimometa’ yakoranye na Phil Peter , “Quality” yakoranye na Double Jay, “Fenty’ yakoranye na 2Saint na “Addicted”.

Kenny Sol ni umwe mu bahatanye muri The Choice Awards 2022
Christopher Muneza yashyize hanze indirimbo ebyiri zirimo “Nibido” na “Hashtag” ziri mu zihariye imitima ya benshi mu bakurikirana umuziki nyarwanda bahamyaga ko agarukanye imbaraga zidasanzwe mu muziki yari amaze umwaka urenga ahagaritse.

Christopher yagarukanye umuvuduko udasanzwe
Juno Kizigenza uretse kuba umwe mu bahanzi bagize umuvuduko mwinshi mu mwaka wa 2022 yanigaragaje nk’umuhanzi uyoboye ikiragano gishya mu muziki nyarwanda.”Huh Huh [Kirura]” yashyize hanze indirimbo 6 ziri mu zakunzwe cyane mu Rwanda yifashishwa mu zindi zirenga 5.
Muri izo ndirimbo yakoze zirimo “Urankunda’ “Loyal’ “Ndarura’ “Aye’ yakoranye na Higa & Rusam “Ihoho’ “Jaja’ yakoranye na Kivumbi King’ “Kurura’ yakoranye na Bushali n’izindi.

Juno Kizigenza ahataniye Best Male Artist of the year muri The Choice Awards 2022

Abahanzi bahize abandi mu bagabo bahatanye muri The Choice Awards 2022
