Shakira yahishuye icyamufashije kwihangana nyuma yo gutandukana na Gerard Piqué

Shakira yahishuye icyamufashije kwihangana nyuma yo gutandukana na Gerard Piqué

 Jun 6, 2026 - 18:03

Umuhanzikazi Shakira yavuze ko yabonye imbaraga zo gukomeza ubuzima nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we, Gerard Piqué, abikesha abana be babiri, Milan w’imyaka 13 na Sasha w’imyaka 11 y'amavuko.

Mu kiganiro yagiranye na PEOPLE Magazine, Shakira yavuze ko igihe yatandukanaga na Piqué muri 2022, ubuzima bwe bwahindutse cyane ariko yagombaga gukomeza inshingano ze nk’umubyeyi.

Yagize ati: “Iyo Isi yawe isenyutse, ugomba kongera guhaguruka ugakora kugira ngo ubashe kwishyura ibyo ugomba kwishyura, gutegura ifunguro rya mu gitondo no kujyana abana ku ishuri. Ubuzima bugomba gukomeza.”

Uyu muhanzikazi w’imyaka 49 y'amavuko, yavuze ko kuba umubyeyi byamuhaye imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo ndetse bikamufasha kureba ubuzima mu buryo butandukanye burimo no kwakira ko atakiri mu rukundo n’uyu wahoze akinira ikipe ya FC Barcelona.

Shakira yavuze ko kuri ubu intego ye nyamukuru ari ukurera abana be, ndetse ko nta gahunda afite yo kongera kujya mu rukundo.

Shakira na Gerard Piqué batangiye gukundana nyuma yo guhura mu gihe hafatwaga amashusho y’indirimbo “Waka Waka ”, yabaye indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2010. Mu mwaka wa 2022 ni bwo batangaje ko batandukanye nyuma y’imyaka 12 babana.

Nyuma y’ibikomere yanyuzemo, akomeje kwesa imihigo mu muziki we kuko ku wa 19 Nyakanga 2026 azaririmba mu gitaramo kizaba ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Aherutse kandi gushyira hanze indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yise “Dai Dai”, yakoranye n’umuhanzi Burna Boy.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien