Lil Uzi Vert wari inshuti magara ya Kanye West ashobora kujya mu gatebo k'abanzi be

Lil Uzi Vert wari inshuti magara ya Kanye West ashobora kujya mu gatebo k'abanzi be

 Apr 19, 2023 - 14:07

Umuraperi Lil Uzi Vert wari inshuti magara ya Kanye West, ashobora kuba agiye kujya mu kebo k'abanzi be.

Lil Uzi Vert azifatanya n’uwahoze ari umukunzi wa Kim Kardashian ndetse akanamenyekana mu bakora igitaramo cya Saturday Night Live, Pete Davidson, kinateganyijwe ku ya 22 Mata, ibintu bishobora kuzamuteranya na Kanye West, wagiye aca umubano n’abandi bagiranye umubano na Pete Davidson.

Lil Uzi Vert asanzwe ari inshuti magara ya Kanye West[Getty Images]

Nkuko abantu benshi babizi, umubano wa Pete Davidson na Kim Kardashian ntabwo waguye neza Kanye West, kuko atigeze yakira neza amakuru y’umubano w’uwahoze ari umugore we n’uyu munyarwenya ndetse bigatuma agenda anamubangamira kenshi.

Kanye West ntabwo acana uwaka n’umuntu wese ugaragaza ko ashyigikiye Pete Davidson

Mu bihe byashize, inshuti ye yakundaga Kid Kudi yagaragaje ko ari inshuti na Pete Davidson, maze Kanye West amutera umugongo, umubano wabo urazimira burundu.

Birumvikana rero, ko inshuti ye Lil Uzi Vert kuba azaririmba mu gitaramo Pete Davidson azaba yakiriye, bishobora gukongeza umuriro hagati ye na Kanye West, ndetse bikanarangira babaye abanzi burundu.

Kanye West na Lil Uzi Vert bakoranye kuva kera ndetse bagira na tatouage zisa[Getty Images]

Kanye West na Lil Uzi Vert bamaze igihe ari inshuti ndetse Vert yari ahari igihe Kanye na Kim batandukanaga, nyuma bashyiraho tatouage zisa, bityo Kanye West ni yo mpamvu akunda cyane akanaha agaciro umubano we na Vert.