Prince Kid yaba yarambitse impeta Miss Elsa?

Prince Kid yaba yarambitse impeta Miss Elsa?

 Feb 8, 2023 - 14:16

Iradukunda Elsa yaciye amarenga yo kwambikwa impeta y’urudashira.

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yaciye amarenga ko yaba yambitswe impeta y’urudashira na Prince kid bimaze igihe bivugwa ko bitegura gukora ubukwe.

Uyu mukobwa mu mafoto agaragaramo yambaye imyenda yambarwa n’abakundana by’umwihariko ikoreshwa mu kwezi kw’abakundana [Gashyantare] yagaragaye yambaye impeta ahasanzwe hambarwa iyo bambikwa n’abakunzi.

Mu mutubwa yasangije abamukirikira yagize ati “Ukwezi kw’abakundana kwiza, ka twamamaze urukundo”.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba ari Prince Kid wayimwambitse cyangwa se niba yayambaye byo kurimba nubwo hashize iminsi bivugwa ko Dieudonné Kagame Ishimwe [Prince Kid] yaba yarafashe irembo.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Urukundo rwa Prince Kid na Iradukunda Elsa rwavuzwe cyane muri 2022 ubwo uyu musore wari umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga miss Rwanda yatabwaga muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa bagiye bitabira iri rushanwa mu myaka itandukanye ariko Elsa akamunambaho nubwo abandi bari batangiye kumuvamo.

Miss Elsa yambaye impeta.