Uru rutonde rwakozwe n'urubuga rwa Audiomark rukomeye muri Africa rukaba rucururizwaho imiziki cyane hano muri Africa.
Umuhanzi rukumbi Chriss Eazy niwe wenyine wabashije kuza kuri uru rutonde nyuma y'uko haciyeho igihe umuhanzi Yago ashyizwe ku rutonde rw'umuhanzi wo guhangwa amaso.
Abikesha indirimbo ye Eden, Chriss Eazy yaje mu bahanzi 10 bo kwitegwa cyane muri iki gihe aho ari kumwe n'abandi bahanzi bo muri Africa batandukanye.
Umuhanzi wa mbere ni Darkovibes wo muri Ghana, Jahman X-press wo mu gihugu cya Senegal, Julian Kanyomozi wo muri Uganda, Yammi mu gihugu cya Tanzania.
Abandi ni Ssaru wo mu gihugu cya Kenya, Chriss Eazy wo mu Rwanda i Kigali, DjelkabaB wo muri Guinea, Roseline Layo wo muri Côte d'Ivoire, TimLre wo mu gihugu cya Nigeria na Jzyno wo muri Liberia.
Ni urutonde rwakozwe rwerekana abahanzi muri iyi minsi barimo babica bigacika ku rubuga rwa Audio mark hano muri Africa akaba ari abahanzi bakizamuka.
Chris Eazy arebererwa inyungu n Junior Giti ndetse iyi ndirimbo Eden ikaba irimo kurebwa cyane ku rubuga rwa YouTube kuva yayishyira hanze mu kwezi gushize.

Dore indirimbo Chris Eazy akesha kuba ari mu bahanzi bagezweho.
