A$AP Rocky na Rihanna, Doja Cat, Lil Nas X mu dushya twaranze Met Gala 2023

A$AP Rocky na Rihanna, Doja Cat, Lil Nas X mu dushya twaranze Met Gala 2023

 May 2, 2023 - 11:12

Ibirori byo kwerekana imideri bya Meta Gala2023 byaraye bibereye i New York byasize udushya twinshi by'umwihariko ku byamamare.

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 01 Gicurasi, Isi y'imyidagaduro yose yari ihanze amaso umujyi wa Leta zunze umwe za America wa New York aho ibyamamare bitandukanye byatambutse ku itapi itukura ari nako byerekana imyambaro byambaye.

Ibi birori ngarukamwaka bifatwa nk'ibyambere ku Isi mu kwerekana  byitabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye harimo abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamidedi,abanyamakuru n'abandi bazwi cyane.

Muei ibi birori, umugabane wa Africa wari uhagarariwe na Burna Boy, Tems n'abandi.

Ibi birori byaranzwe n'udusha dutandukanye ariko by'umwihariko dushingiye ku myambarire y'ababyitabiriye.

Ibi birori byasize umuraperi Lil Ns X abaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uko yaje yambaye ibyo benshi bise ubusa buriburi.

Umuraperi  Lil Nas X usanzwe azwiho gukururwa n'abo bahuje igitsina bu gihe k'imibonanompuzabitsina, yaje muri ibi birori yambaye akenda gapfutse imyanya y'banga gusa ahandi yisize amarangi y'umweru.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Uyu musore yari yambaye inkweto ndende zisanzwe zambarwa n'abari n'abategarugori.

Undi wasize inkuru imusozi ni umuhanzikazi Doja Cat waserutse wambaye imyenda y'umweru ariko ifite ingufero ikoze nk'iyipusi, ibi benshi bavugaga ko yisanishije n'izina rye kuko haromo ipusi.

Doja Cat abenshi bemezaga ko ariwe wambaye neza mu birori bya Meta Gala 2023.

Umuhanzi A$AP Rocky n'umukunzi we Rihanna bavugirijwe impundu ubwo banyuraga ku itapi itukura, bongereye kugaragaza ko bitegura kwibaruka umwana wa kabiri

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

.

Umuraperi A$AP Rocky mbere yo kujya gutambuka ku itapi itukura, yabanje kujya kwihisha mu bafana ariko nti bamenya ko ariwe kugeza ubwo we ubwe yabiyeretse amaze gusimbuka, agahita ajya no gutambuka ku itapi itukura hamwe n'umugore we.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Muri ibi bihembo,hagaragayemo inyamanswa ebyiri arizo ipusi yazanywe na Jared Leto ndetse n'ikinyenzi cyitumiye ubwacyo ndetse kikanyura ku itapi itukura.