Davido yapfushije umwana w’umuhungu

Davido yapfushije umwana w’umuhungu

 Oct 31, 2022 - 21:30

Umuhanzi w’icyamamare Davido ari mu gahinda gakabije nyuma yo gupfusha umwana we w’umuhungu yabyaranye n’umukunzi we Chioma, Efeanyi.

Muri iri joro ryo kuwa 01 Ukwakira 2022 ku isaha ya saa saba z’ijoro hamenyekane inkuru y’ababaro ibikaba umuhungu w’imyaka itatu Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr umuhanzi Davido yari yarabyaranye n’umukunzi we Chioma .

Ni inkuru yasakajwe n’ibitangazamakuru byo muri Africa byandika ku myidagaduro by’umwihariko ibyo mu gihugu cya Nigeria, byatangaje ko uyu mwana wari ufite imyaka itatu y’amavuko yaguye mu bwogero bwo murugo “Pisine”.

Uyu mwana akimara kugwa muri ubu bwogero yahise ajyanwa kwa muganga ariko birangira yitabye Imana.

Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr yari umwana wa gatatu w’umuhanzi  David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido akaba imfura ya Chioma rowland usanzwe ari umukunzi w’uyu muhanzi ndetse bitegura no kubana.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru People Gazette cyavuze ko igihe iyi mpanuka yabaga umuhanzi Davido yari yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za America naho Chioma we ngo yari yagize urugendo mu gace ka Ibadan, naho umwana yari yasigiwe umukozi wo mu rugo.

Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr wari ufite imyaka itatu y’amavuko yavutse kuwa 20 Ukwakira 2019 ndetse yari aherutse kugira isabukuru. Urupfu rw’uyu mwana wa Davido ruje rusanga urw’umwana wa D’banj witabye Imana muri 2020 nawe aguye mu bwogero bwo murugo.

Davido yapfushije umwana w'umuhungu w'imyaka itatu y'amavuko.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)