Byatangajwe n’ishami rya Polisi ya Los Angeles nyuma yo gukora iperereza kuri uru rupfu, aho yavuze ko yihamagariwe n’uyu muhungu wari umaze gutera icyuma James Handy ku wa Gatatu tariki ya 03 Kamena 2026.
Amakuru dukesha USA Today avuga ko, Polisi igeze aho byabereye yasanze James Handy mu busitani bw’imbere y’urugo rw’umugore bakundanaga afite igikomere cy’icyuma mu gituza. Yahise ajyanwa mu bitaro by'i Los Angeles, ariko aza kwitaba Imana nyuma y’igihe gito.
Michael Gledhill wamaze no gutabwa muri yombi, afite imyaka 44 akaba ari umuhungu w’uwo mugore. Yatawe muri yombi aho akurikiranweho icyaha cyo kwica umuntu, nyuma y’uko bivugwa ko ari we ubwe wihagarikiye abapolisi bashakaga umunyacyaha, akababwira ko ari we bashakaga.
Mu rugendo rwe rwa sinema, James Handy yakinnye nka Jimmy, umukozi wo mu kabari muri filime yamamaye ya Top Gun: Maverick yasohotse muri 2022. Yagaragaye kandi muri Jumanji yo mu 1995 ari umukozi urwanya udukoko, muri Logan yo mu 2017 ari umuganga ndetse no muri Unbreakable yo mu 2000 ari umupadiri.
Filime Street to Table yasohotse mu 2022 niyo filime aheruka kugararagamo, kuko yahise anasoza urugendo rwe rwo gukina sinema yamazemo imyaka 45.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
