Muri Amerika undi muraperi yarashwe

Muri Amerika undi muraperi yarashwe

 May 8, 2023 - 14:31

Amerika abahanzi bakomeje kuraswa ubutitsa.

Umuraperi, Lowell Grissom uzwi cyane ku izina rya EveryBodyKnowsLO, yapfiriye mu irasa ryabereye mu kabyiniro  i Miami mu rukerera rwo ku Cyumweru.

Nkuko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo ibyabaye byabaye ahagana mu ma saa kumi z’igitondo, mu kabyiniro ko mu mujyi wa Floride.

EveryBodyKnowsLO yari inshuti magara y'abahanzi barimo Chris Brown, Drake n'abandi

Amakuru aturuka muri Amerika, avuga ko kurasa byabereye mu gace k'ubukerarugendo ka Miami Beach. Abapolisi bo mu mujyi wa Florida bakiriye terefone ibamenyesha bumvikanye amasasu mu kabyiniro. Bahageze, abapolisi basanze abantu batatu barashwe: umugabo umwe n’abagore babiri.

Bivugwa ko Lowell Grissom yajyanywe hamwe n’abagore bombi bakomeretse, bakajyanwa  mu bitaro byitwa Jackson Memorial Hospital. Icyakora, uyu muraperi yapfiriye mu bitaro kubera ibikomere bye. Mu gihe abandi bantu bakomeretse biteganijwe ko bakira nk'uko byatangajwe n'abapolisi.

Impamvu zateye kurasa ntiziramenyekana

Polisi ya Miami Beach, yanze gutanga amakuru ayo ari yo yose ku mpamvu zateye iraswa ryabereye mu kabyiniro. Umuvugizi w’aka kabyiniro byabereyemo, yihanganishije umuryango n’inshuti z’umuhanzi EveryBodyKnowsLo wakunzwe mu ndirimbo nka "Like I Done It Before". Yasobanuye kandi ko azafatanya n’abari mu iperereza.

EveryBodyKnowsLO yitibya Imana amaze kugezwa mu bitaro 

Ntabwo ari ubwambere ikintu nk'iki kibaye i Miami. Mu by’ukuri, muri Werurwe hashyizweho isaha yo gutaha. Ibyo byatewe nuko hari hamaze kuba ibintu nk’ibi inshuro ebyiri, n'umubare w'abantu baba bari muri uyu mugi icyo gihe, ku buryo biba bigoye cyane ko abayobozi babasha kwita ku baturage neza. Byongeye kandi, umuyobozi w’umujyi, Dan Gelber, yari ahangayikishijwe cyane no kutabasha kugenzura urugomo rukoresheje imbunda, rwari rumaze kwiyongera.