P Diddy yateye utwatsi gukora mu gisebe Burna Boy

P Diddy yateye utwatsi gukora mu gisebe Burna Boy

 Feb 7, 2023 - 09:40

Nyuma y'uko Burna Boy atashye yimyiza imoso muri Grammy Awards, hagaragaye ubutumwa P Diddy yanditse yihenura kuri Burna Boy ko adateze kuzongera gutwara indi Grammy awards.

Nyuma y'uko Burna Boy ajyanye ikizere cy'uko ariwe utsindira igihembo cya Grammy 2023 muri album nziza, yaje gutsindwa agaruka mu gihugu cya Nigeria yimyiza imoso dore ko afite igihembo kimwe cya Grammy yatsindiye kuri album yari yafashijwemo na P Diddy.

Nyuma y'amasaha make cyane, hagaragaye ubutumwa bwanditsee na P Diddy yibasira Burna Boy ko Grammy awards afite ari imwe kandi ko adateze kuzatwara indi dore ko iyo ya mbere yayitwaye kubera ubugwaneza bwa P Diddy.

Aya magambo yagiraga ati:''Nagufashije gutsindira Grammy Award ya mbere ari na yo yonyine, nabikoreye ubugwaneza ariko watekereje ko ushobora kongera gutsindira indi nta bufasha bwanjye?''.

Nyuma P Diddy yaje guhakanako ubwo butumwa atari ubwe ahubwo ari ababwanditse babihimbye kugira ngo bamusige icyasha. Yongeraho kandi ko kuba Burna Boy ataratwaye igihembo muri uyu mwaka wa 2023, ari umwe mu bahanzi beza bakwiye gutwara ibihembo.

Burna Boy yari afite ikizere ko album ye Last last itwara Grammy Awards birangira byanze.

P Diddy yahakanye amakuru avuga ko yamwaje Burna Boy nyuma yo kudatwara Grammy.