Noopja yareze Fatakumavuta muri RIB

Noopja yareze Fatakumavuta muri RIB

 Jan 30, 2023 - 12:14

Noopja nyuma yo kugaragaza agahinda yatewe no kubura umuvandimwe we kinyoni arozwe Fatakumavuta agahita avuga ko Noopja ashinja Element kuroga Kinyoni, yamugejeje mu rukiko nubwo atatangaje icyo yamuregeye.

Noopja aganira na Inyarwanda dukesha aya makuru, yatangaje ko yagejeje Fatakumavuta muri RIB akaba agiye gukurikiranwa n'urwego rw'ubugenzacyaha kubyo yamureze nubwo atabitangaje.

Mu minsi yashize, Noopja yanditse ubutumwa burebure avuga ku gahinda yatewe no kubura umuvandimwe we kinyoni ndetse agahishura ko yapfuye arozwe, Fatakumavuta yahise yandika ko Noopja ashinja Element wakoraga muri County Records kuri ubu ukorera muri 11;55AM ko ariwe wamuroze.

Nyuma y’ubwo butumwa, Fatakumavuta yahise ateguza abakunzi be Operation yise Transfer kabiri, nyuma ayiherekeresha ubutumwa bugira buti "Nopja ari gushinja Elleeeh kwica Kinyoni".

Nyuma y'ubu butumwa byagaragaye ko butashimishije Noopja hanyuma Noopja ahita amunyomoreza ahatangirwa ibitekerezo.

Yagize ati  "Fatakumavuta ukeneye gufata umwanya ukajya utekereza ku byo utangaza mbere kuko hari ibyakugwa nabi".  Wowe undusha impuhwe kuri Eleeeh? Wigeze wumva mvugamo uwo mwana? Mwagiye mureka gukwirakwiza ibihuha? Wa mugabo we, URAMBESHYEYE. Ntacyo mpfa n'uwo mwana rwose.’’

Noopja yagejeje Fatakumavuta muri RIB 

Nyuma yo gutangaza operation yise transfer ya kabiri, azayikora akurikiranwe na RIB