Nubwo yahuye n'iri sanganya, Omar Artan yavuze ko agifite icyizere ndetse ko yiteguye gukomeza gukora cyane mu mwuga we wo gusifura kandi ko adakwiye gucibwa intege n’ibyamubayeho.
Yagize ati: "Merewe neza kandi ntegereje ibindi bibazo n'amahirwe biri imbere mu mwuga wanjye wo gusifura. Ndashimira FIFA na CAF ku nkunga yabo kandi nsezeranya gukomeza gusifura ku rwego rwiza nk'uko bisanzwe, mu gihe nkomeje kugira icyizere cy’ejo hazaza."
Ku wa 08 Kamena 2026 ni bwo Omar Abdulkadir Artan yabujijwe kwinjira ku butaka bwa Amerika, nubwo yari yaratoranyijwe mu basifuzi bazasifura imikino y'Igikombe cy'Isi kibura iminsi ibiri gusa.
Uyu musifuzi wari watowe nk'umusifuzi mwiza muri Afurika mu mwaka wa 2025 yari yizeye ko CAF na FIFA byari kugira icyo bikora kugira ngo ikibazo cye gikemuke, ariko birangira ntagikozwe.
Icyakora nyuma y'amasaha make, FIFA yasohoye itangazo risobanura ko idafite ububasha bwo kwivanga mu mategeko n'imyanzuro y'ibihugu byakira amarushanwa ku bijyanye n'abinjira n'abasohoka.
Uyu musifuzi yari agiye gukora amateka yo kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye umukino mu cyiciro cya nyuma cy'Igikombe cy'Isi, ariko izo nzozi ze zahise ziba impfabusa, ahita afata icyemezo cyo gusubira iwabo muri Somalia gutegereza andi mahirwe yo mu minsi iri imbere.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
