Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Hillary Clinton yavuze ko biteye ikimwaro kubona igihugu nka Amerika gikora ibintu nk'ibi, ashimangira ko siporo yakabaye umuhuza mwiza w’ibihugu na bene byo, aho kuba impamvu yo kubabuza guhura no gusabana.
Yagize ati "Nk'igihugu kizakira Igikombe cy'Isi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntigikwiye kubangamira abakozi b'imikino, kibabuza kwinjira mu gihugu mu gihe baje gukora inshingano zabo. Iki ni icyemezo gisubiza ibintu inyuma kandi giteye impungenge.
Yakomeje agira ati "Amarushanwa mpuzamahanga ya siporo akwiye guteza imbere ubusabane n'umubano mwiza hagati y'ibihugu, aho kuba impamvu yo kuwusubiza inyuma”.
Ibi Clinton yabivuze nyuma y’uko ku wa 08 Kamena 2026 Omar Artan ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Miami, akangirwa kwinjira muri Amerika n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu.
Nubwo Somalia iri mu bihugu byafatiwe ibihano n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, Hillary Clinton yagaragaje ko bitari bikwiriye ku gihugu cye gukumira abaje mu nshingano z’abo cyane cyane izerekeye siporo.
Iki cyemezo cyo kubuza Omar Artan kwinjira muri Amerika gikomeje kuvugisha benshi, aho bamwe bakomeje kugaragaza ko siporo itakagombye kugirwaho ingaruka n’ibikorwa bya politiki.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
