Hahishuwe ikipe Zinedine Zidane azatoza mu mwaka w'imikino utaha

Hahishuwe ikipe Zinedine Zidane azatoza mu mwaka w'imikino utaha

 Jan 7, 2022 - 12:54

Umunyamakuru ukomeye witwa Daniel Riolo ukorera RMC yatangaje ko Zinedine Zidane azatoza PSG mu mwaka utaha w'imikino.

Riolo kandi akomeza avuga ko bishoboka ko Zidane yatoza Kylian Mbappe muri PSG, n'ubwo uyu rutahizamu w’Umufaransa afite uburenganzira bwo kuganira n’andi makipe nyuma y’uko asigaje amezi 6 ku masezerano ye.

Hagati aho, AS yatangaje ko biteganijwe ko Pochettino azarangiza iyi shampiyona muri PSG n'ubwo afitanye umubano utoroshye n’umuyobozi wa siporo w’iyi kipe ariwe  Leonardo.

Bivugwa ko Leonardo yarakariye uyu munya-Argentine kubera gushaka kuva muri iyi kipe umwaka ushize kugira ngo asimbure Ole Gunnar Solskjaer wari wirukanwe muri Manchester United.

Kubera ko Ralf Rangnick uri gutoza Manchester United afite amasezerano y’amezi atandatu kuri Old Trafford, Manchester United yiteguye kongera kugerageza amahirwe yo kuzana uyu munya-Argentine mu mpeshyi ya 2022.

Izindi nkuru wasoma:

Cristiano Ronaldo yabwiwe gufunga umunwa nyuma yo gutanga amabwiriza ku mutoza uzatoza Manchester United

Birarangiye Philippe Coutinho agarutse muri Premier league

PSG iri mu biganiro by’ibanga na Zidane kugira ngo yicare kuri iriya ntebe nk'umutoza w'iyi kipe ifite amafaranga menshi ariko yabuze Champions League. Iyi kipe ariko, yahakanye ko itigeze igirana ibiganiro na Zidane.

Hagati aho, hari imbogamizi imwe ishobora gutuma uyu munyabigwi aterekeza muri PSG, kuko hari abatekereza ko yahitamo gusigasira ubudahemuka bwe ku ikipe ya Marseille yakiniye.

Zinedine Zidane arerekeza muri PSG(Image:AS)

Riolo aremeza ko Pochettino azasimburwa na Zidane muri PSG(Image:The sun)