Qatar2022: Sadio Mane wavunitse yahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Senegal

Qatar2022: Sadio Mane wavunitse yahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Senegal

 Nov 11, 2022 - 09:01

Umutoza Aliou Cissé yashyize ahagaragara abakinnyi 26 azajyana mu gikombe cy'isi kigiye kubera muri Qatar.

Iminsi isigaye ngo Igikombe cy'isi gitangire ni ikenda gusa kuko umukino wa mbere uteganyijwe tariki 20 Ugushyingo 2022, aho Qatar na Ecuador arizo zizafungura irushanwa.

Amakipe y'ibihugu akomeje gushyira ahagaragara abakinnyi bagomba kuba hagati ya 23 na 26 azifashisha muri iki gikombe, dore ko atagomba kurenza ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022.

Ni muri urwo rwego umutoza w'ikipe y'igihugu ya Senegal nawe yashyize ahagaragara urutonde rw'abakinnyi 26 azajyana muri Qatar, aho abenshi bari bafite amatsiko yo kureba ko Sadio Mane wavunitse araza guhamagarwa.

Abakinnyi 26 bahamagawe muri Senegal:

Abazamu:Edouard Mendy, Alfred Gomis, Seny Dieng.

Ba myugariro:Kalidou Koulibaly, Abdou Diallo, Youssouf Sabaly, Fode Ballo Toure, Pape Abou Cisse, Ismail Jacobs, Formose Mendy.

Abo hagati:Idrissa Gana Gueye, Cheikhou Kouyate, Nampalys Mendy, Krepin Diatta, Pape Gueye, Pape Matar Sarr, Pathe Ciss, Moustapha Name, Loum Ndiaye.

Abataka:Sadio Mane, Ismaila Sarr, Boulaye Dia, Bamba Dieng, Famara Dhiedhiou, Nicolas Jackson na Iliman Ndiaye.

Sadio Mane agaragaye muri aba bakinnyi nyuma y'uko abenshi bakekaga ko ashobora kudahamagarwa kubera umukino yavunikiyemo, ubwo ikipe ye ya Bayern Munich yatsindaga Werder Bremen ibitego bitandatu.

Senegal iherereye mu itsinda A izakina umukino wa mbere tariki 21 Ugushyingo 2022 ubwo izaba ihura n'Ubuhorandi, itsinda A kandi niryo ririmo Qatar yakiriye irushanwa na Ecuador.

Sadio Mane yavunikiye mu mukino wa shampiyona(Net-photo)