Abazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda bashyikirijwe ibendera ry'igihugu n'amagare mashya

Abazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda bashyikirijwe ibendera ry'igihugu n'amagare mashya

 Feb 18, 2022 - 13:00

Minisiteri ya siporo yashyikirije abazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda amagare mashya n'ibendera ry'igihugu.

Ni igikorwa cyabereye i Musanze ku cyicaro cya Africa Rising Cycling Center mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare, aho abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu irushanwa ryaTour du Rwanda 2022 bashyikirijwe ibendera.

Baganira kandi na Minisiteri ya Siporo na FERWACY mu rwego rwo kubatera akanyabugabo kugira ngo bazihagarareho ku butaka bwabo, baheshe igihugu ishema bitwara neza.

Aba bakinnyi bashyikirijwe ibendera na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa n’umuyobozi wa FERWACY, Bwana Murenzi Abdallah nk’ikimenyetso kigaragaza ko ari ubutumwa boherejwemo n’igihugu.

Minisitiri Aurore Mimosa aganira n’abakinnyi bazahagararira u Rwanda, yabashimiye ubwitange bakoranye imyitozo bamazemo iminsi, ndetse anashimangira ubufasha bwa MINISPORTS na FERWACY mu kubafasha kurushanwa no gutsinda.

Mu izina ry’Abanyarwanda yabatumye gutwara Tour du Rwanda 2022.

Muri uyu muhango kandi abakinnyi bashyikirijwe amagare mashya agezweho bari barasezeranijwe. Minisitiri Aurore Mimosa yabasabye kuzayakoresha neza akabafasha kuzatwara Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

Tour du Rwanda 2022 iratangira kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, aho abasiganwa bazatangira bazenguruka mu mujyi wa Kigali, Kigali Arena – Kigali Arena (4.0km), rikazasozwa tariki ya 27 Gashyantare 2022.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe 19 arimo abiri azaba ahagarariye u Rwanda ariyo, Team Rwanda na Benediction Ignite, ndetse rikazakinwa iminsi umunani.