Eddy Kenzo yashyize umucyo ku nkunga iherutse guhabwa Bebe Cool

Eddy Kenzo yashyize umucyo ku nkunga iherutse guhabwa Bebe Cool

 Mar 3, 2026 - 16:00

Perezida w’Ihuriro ry’Abahanzi bo muri Uganda (UNMF), Eddy Kenzo yatangaje ko ibikoresho bya studio byahawe Bebe Cool binyuze mu nkunga ya Perezida Yoweri Museveni, ari ibye bwite kandi ko azabikoresha uko abishaka ku giti cye.

Ibi Kenzo yabivuze asubiza ibimaze igihe bitangajwe na Lil Pazo, wavuze ko ibyo bikoresho bitaboneka byoroshye ku bandi bahanzi iyo babikeneye. Mu buryo bwo gusetsa, Lil Pazo yavuzeko bisaba kubikodesha aho kubihabwa ku buntu.

Kenzo yasobanuye ko nyuma yo kumva ayo magambo, yihutiye kuvugana na Bebe Cool kugira ngo amenye ukuri kwabyo.

Yagize ati: “Navuganye na Bebe ambwira ko studio ari iye,Iracyahari , ariko ni iye bwite. nibyo  yabimbwiye kuri telefoni.”

Yakomeje avuga ko Bebe Cool ari we wagiye gusaba iyo nkunga ku giti cye, bityo akaba ari we uzi neza amasezerano yagiranye n’ababigizemo uruhare. Kenzo yashimangiye ko nk’umuyobozi w’abahanzi adashobora kwivanga mu masezerano yihariye y’umuntu ku giti cye.

Ati: “Yagiye gushakira abantu be. Ni we uzi uko byagenze n’amasezerano yabayeho. Sinabyivangamo kuko si ibyanjye. Ni ubucuruzi bwe kandi azi uko abucunga.”

Aya magambo ya Kenzo aje mu gihe hakomeje impaka ku ruhare rwa Leta mu gutera inkunga inganda z’imyidagaduro n’uko izo nkunga zicungwa muri uganda. Hari ababona ko bikwiye kugirira akamaro abahanzi benshi, mu gihe abandi bavuga ko uwashatse inkunga ku giti cye aba afite uburenganzira bwo kuyikoresha uko abyumva.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien