Bushali ntakozwa ibyo kuzana abana be mu muziki

Bushali ntakozwa ibyo kuzana abana be mu muziki

 Apr 20, 2026 - 10:23

Umuraperi Bushali avuga ko adashyigikiye igitekerezo cyo kwinjiza abana be mu muziki bakiri bato, kuko abona ari ngombwa ko babanza gukura no kwiyubaka mu bwenge mbere yo gufata umwanzuro ukomeye nk'uwo yafashe.

Aganira na IGIHE Sports, yavuze ko impamvu nyamukuru imutera kwitandukanya n’icyo gitekerezo ari uko adashaka kubona abana be bahura  n’amagambo mabi cyangwa isura itari nziza abantu bamwe bagenda bamuhuza nayo.

Yagize ati: “Ntabwo mba nshaka ko abana banjye baza muri uru ruganda. Ntabwo mba nshaka ko bavugwa nk’uko izina ryanjye rivugwaho ibintu bibi. Gusa wenda bazaza nyuma, nabo bafite icyo ashaka.”

Nubwo Bushali ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’urubyiruko, agaragaza ko ubuzima bwo mu muziki butoroshye, ndetse ko bushobora kugira ingaruka ku bana bakiri bato bataragira ubushobozi bwo kwihagararaho no kwihanganira amagambo mabi mu ruhando rw’imyidagaduro.

Yongeyeho ko nubwo umwana we mukuru uzwi nka Bushali Moon yatangiye kugaragara mu bikorwa bifitanye isano n’umuziki, atiteguye kumushyira muri uru ruganda mu buryo bwihuse. Ahubwo ashimangira ko icy’ingenzi ari uko abana be bashyira imbere amashuri kurusha ibindi byose.

Bushali asobanura ko ubuzima yanyuzemo mu muziki bwamwigishije byinshi, ariko kandi bukamugora cyane, ari na yo mpamvu atifuza ko abana be banyura muri uwo murongo utoroshye bakiri bato.

Avuga ko hari byinshi byamubereye isomo, cyane cyane igihe yageragezaga guhuza ishuri n’umuziki, ibintu byanatumye agirana ibibazo n’ababyeyi be, aho bamurakariye cyane kubera ko yahisemo kureka ishuri kugira ngo akore umuziki, byaje no gutuma we ahitamo kuva mu rugo akajya kwibana hanze kugira ngo abone uko akurikirana umuziki we.

Uyu muhanzi kandi agaragaza ko kuba afite inshingano zo kwita ku muryango we, harimo n’abana be babiri, ari kimwe mu bituma atekereza kure ku hazaza habo. Yemeza ko ashaka kubarinda ibishobora kubagiraho ingaruka mbi, birimo n’imyumvire y’abantu bamwe bafata umuziki wa hip hop mu buryo budahwitse, bawuhuza n’ibiyobyabwenge cyangwa imyitwarire itari myiza.

Nubwo atifuza ko binjira mu muziki vuba, Bushali ntabuza abana be kuzawujyamo igihe bazaba bamaze gukura, bafite ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro no kumenya neza icyo bashaka mu buzima.

Ku bwe, uburezi n’indangagaciro ni byo bizabafasha guhitamo neza inzira bazanyuramo haba mu muziki cyangwa ahandi hose, gusa ubu agaragaza impungenge ko bawuzamo bitewe n’uko bashobora gufatwa nabi kubera izina rye.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien